AmakuruAmakuru ashushyeUburezi

MINEDUC yashyize hanze gahunda y’imikorere y’amashuri inagaragaza igihe azongera gusubukurirwa

Minisiteri y’uburezi kuri uyu wa 31 Nyakanga 2021, yashyize hanze itangazo rigena imikorere mishya y’amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye na zakaminuza mu Rwanda, igaragaza uburyo gahunda y’imyigire izakorwamo mu gihembwe cya gatatu gutegerejwe cy’umwaka wa 2020-2021.

Minisiteri y’uburenzi yamenyesheje Abanyarwanda, abafatanyabikorwa mu burezi, ababyeyi,abayobozi, ibigo by’amashuri ndetse n’abanyeshuri ibi bikurikira:

1. Abanyeshuri big a mu bigo by’inshuke n’icyiviro cya mbere cy’amashuri abanza bazatangira igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020-2021, tariki ya 2 Kanama 2021, nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’amashuri.
Yakomeje ivuga ko ibi kandi bireba abanyeshuri biga mu mashuri yo mu mujyi wa Kigali no muyo mu turere umunane twari twarashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 07845816630789 564 452.

2. Abanyeshuri no mu mashuri makuru na zakaminuza bazakomeza kwiga uko bisanzwe. Icyakora amashuri makuru na kaminuza byo mu mujyi wa Kigali no mu turere umunane tumaze igihe muri gahunda ya Guma mu rugo turimo: Burere, Musanze, Gicumbi, Kamonyi, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro azasubukura amasomo tariki ya 9 Kanama 2021.

Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, minisiteri y’uburezi yakanguriye amashuri kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo.

Muri ayo mabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima harimo: Guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa hifashishijwe umuti wabugenewe wica udukoko (Sanitizer) no gufungura amadirisha.

Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bwasabwe ko bugomba gukomeza kugirana imikoranire n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu bukangurambaga bwo gukomeza kurwanya ukwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Nk’uko bigaragara itangazo ryashyizqe ahagaragara kuri uyu wa gatansatu tariki 31 Nyakanga 2021, ryshyizweho umukono na Minisitiri w’uburezi Dr.Valentine Uwamariya.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger