MINEDUC yamaze amatsiko abibaza ku ngendo z’abanyeshuri bazasubira ku mashuri
Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yamaze amatsiko abibaza ku ngendo z’abanyeshuri bazasubira ku mashuri aho biteganyijwe ko ku wa 10 Mutarama 2022, aribwo amasomo y’iki gihembwe cya kabiri azatangira.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko igiye gutangaza ibijyanye n’itangira ry’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2021/2022 ku biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Bimaze kumenyerwa ko abanyeshuri biga bacumbikirwa ku bigo bigaho batangira kujya ku mashuri mbere y’igihe cy’itangira.
Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rivuga ko ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama aribwo hazatangazwa ibijyanye n’itangira ry’iki gihembwe ndetse n’igihe abanyeshuri bazatangirira gusubira ku mashuri.
Rigira riti “Dukomeje kwakira ubutumwa bubaza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri basubira ku mashuri, turabasaba kwihangana muzayimenyeshwa bitarenze ku wa gatanu tariki ya 7/01/2022.”
Hari bamwe mu babyeyi n’abayobora ibigo bari bakomeje kwibaza ibijyanye n’ingendo z’abana bajya ku mashuri cyane ko ubusanzwe batangiraga kugenda mu mpera z’icyumweru ku buryo ku wa Mbere wabaga ari umunsi wo gutangira amasomo.
Uku gutinda gutangaza ibijyanye n’itangira ry’amashuri bifitanye isano n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19, gikomeje gukaza umurego by’umwihariko virusi yihinduranyije ya Omicron ikomeje gutuma imibare y’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo ikomeza kwiyongera.