Mineduc yahagaritse by’agateganyo ibigo by’amashuri 57
Minisiteri y’Uburezi, yamaze guhagarika by’agateganyo ibigo by’amashuri 57, nyuma y’igenzura ryakozwe bagasanga aya mashuri atujuje ibisabwa byayafasha kwakira abanyeshuri mu gihembwe cya gatatu.
Iri genzura ryakorwe mu mashuri yisumbuye yose yo mu gihugu, ryagaragaje ko hari ibigo by’amashuri bidafite ibyangombwa nkenerwa, birimo ibiryo bihagije mu bubiko, ibigo by’amashuri bifite umwanda ukabije unakurura ibiheri birara birumagura abanyeshuri, ndetse n’amashuri afite urumuri rudahagije.
Minisiteri y’uburezi yaboneyeho kumenyesha abanyeshuri biga muri ibi bigo byahagaritswe ko bazajya ku ishuri nyuma y’icyumweru kimwe abandi batangiye, gusa mu gihe cyo gutaha igihembwe kirangiye na bwo bakazataha nyuma y’icyumweru abandi baratashye.
Urutonde rw’amashuri 57 yabaye ahagaritswe by’agateganyo.
Minisiteri y’Uburezi yanaboneyeho gusaba ibigo by’amashuri bigifite za mudasobwa mu bubiko kuzikuramo bakaziha abanyeshuri, mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga.
Iyi Minisiteri kandi yaboneyeho gusaba ubuyobozi bw’uturere gukurikirana iki kibazo vuba na bwangu, mu rwego rwo gufasha ibigo bititeguye gutangirira rimwe n’abandi kuba byabashije kubigeraho mu gihe byongerewe.