MINEDUC igiye gukuraho ikizamini cya Leta ku biga mu mashuri abanza
Minisiteri y’uburezi yatangaje ko yatangiye gutekereza uburyo yavanaho ikizamini cya Leta cyakorwaga n’abanyeshuri basoje amashuri abanza.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene Kuri uyu wa Mbere ubwo yari mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, yabwiye abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu ko ivanwaho ry’icyo kizamini cya leta byakongera abanyeshuri babasha kwinjira mu mashuri yisumbuye, ndestse n’amafaranga leta yagitangagaho agakoreshwa mu bindi.
Nta gihe minisitiri yagaragaje iki cyemezo kizaba cyashyizwe mu bikorwa, gusa yatangaje ko atari ibya vuba ariko ngo biramutse bikozwe byaba ari ikintu cyabashimisha.
Yagize ati “Ni urugero natangaga tudashobora kugeraho uyu munsi cyangwa ejo ariko turugezeho byadufasha kuko burya hari amafaranga menshi agenda mu ikurikiranwa ry’ibizamini, kandi burya mu bihugu byinshi byateye imbere kurangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ntabwo bikiri ikibazo cyane kujya mu yisumbuye.”
Yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda abana bajya mu mashuri yisumbuye bangana na 75 %, aho ashimangira ko ari umubare muto cyane, akifuza ko bagera ku 100 %.
Minisitiri ntiyahise asobanura neza uko abanyeshuri bajya bashyirwa mu myanya mu mashuri yisumbuye.Yanavuze ko mu gihe ikoranabuhanga rizaba rimaze kugera mu mashuri yose abanza ndetse n’amashanyarazi, hanatekerezwa ko hazajya habaho ikizamini kimwe, umunsi umwe, ku buryo abanyeshuri banagikorera kuri mudasobwa.
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko ari impinduka ikomeye bagomba gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo ibikorwaremezo, birimo n’amashanyarazi, bibashe kugera mu mashuri yose.