AmakuruPolitikiUbukungu

MINALOC yavuze ku nzego z’ibanze zitatanze amakuru ku kibazo cy’umuceri

Mu bice bihingwamo umuceri mu gihugu, bamaze igihe binubira kugira umusaruro mwinshi w’umuceri ariko bakabura isoko ryawo.

Ni ikibazo Perezida Kagame yagaragaje nk’igishingiye ku burangare bw’inzego zikwiye kuba zigikurikirana, ku isonga havugwa Minaroc,Minicom NA Minagri.

Mu rugamba rwo gushakira umuti iki ikibazo, izi nzego zikomeje gushaka uburyo bwo kukirandura no gushaka nyirabayazana.

Ku ruhande rwa Minaroc yo yashinje Inzego z’ibanze iyoboye kunanirwa kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umuceri none amatoni yawo menshi akaba ari gutikirira mu bubiko bw’abaturage.

Izi nzego zinengwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, wabigarutseho mu gusoza umwiherero wa za Komite Nyobozi z’Uturere tugize Intara y’Uburasirazuba umaze iminsi ibiri ubera mu Karere ka Bugesera.

Uyu mwiherero kandi wari ugamije kurebera hamwe ingamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2 (2024-2029), nk’uko ikinyamakuru Bwiza cyabyanditse.

Ku kibazo cy’ibura ry’isoko ku musaruro ahanini w’umuceri ngo abayobozi b’uturere baricecekeye bigeza ubwo bivuzwe n’umukuru w’Igihugu. Minisitiri Musabyimana kandi ntiyumva ukuntu umuceri wabura isoko n’ibigo by’amashuri biwukenera.

Yaboneyeho gusaba Abayobozi gufata ingamba zo gukura abaturage mu bukene; gukemura ibibazo by’abaturage no kunoza imitangire ya serivisi, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage; kwita ku isuku, gukangurira abaturage kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende (MPOX) no kurwanya ibyaha hashyirwa imbaraga mu kunoza imikorere y’irondo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger