AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

MINALOC yavuze ko abayobozi bagavuye ibyo kurya by’abaturage muri Guma mu rugo bagiye gukurikiranwa

Minisiteri y’ubytegetsi bw’igihugu MINALOC yavuze ko ibiribwa byagenewe umuturage muri iki hihe cy’iminsi 10 ya Guma mu rugo byari byuzuye, bityo abayobozi bagavuye bakaba bagiye gukurikiranwa mu duce twaaragayemo ikibazo cyo gutanga ibitaragenwe.

Muri iyi minsi 10 ya gahunda ya Guma Mu Rugo mu mujyi wa Kigali n’utundi turere 8 hatanze ibyo kurya bijyanye n’iyo minsi; Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga ko byabazwe mu buryo bwa gihanga, ku buryo byagombaga kugera ku muturage byuzuye kugira ngo bimwunganire abashe gusoza iyo minsi nta bibazo by’inzara ahuye na byo.

Mu gihe mu Mujyi wa Kigali hari habaruwe imiryango 211,00 byarangiye abahawe ibiribwa bageze ku miryango isaga 275,000 irimo bamwe batuye ndetse n’abandi Guma Mu Rugo yasanze baraje gupagasa.

Kuri ubu ibikorwa byo gutanga ibiribwa by’iminsi 10 mu Mujyi wa Kigali byari bigeze ku kigero kiri hejuru ya 95%. Mu tundi Turere umunani twashyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo na ho habaruwe imiryango 35,000 yashyikirijwe ibyo kurya by’iyo minsi 10.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko muri rusange gahunda yo gutanga ibyo kurya yagenze neza nubwo hari ahagiye hagaragara ibibazo bitandukanye.

Yagize ati: “Dutekereza ko ku babitanze neza byagiye bigenda neza, ariko hari n’ahagiye hagaragaramo amakosa amwe n’amwe. Iyo upakiye ibiryo ugomba kubishyira abaturage, hagera mu nzira hakagira ugomba kugira icyo avanaho, ubwo wa muturage azagezwaho ibiryo bituzuye ariko Leta yo iba yamugeneye ibyuzuye.”

Yakomeje agira ati: “Kandi muri rusange uko twabibonye, abaturage ibyo bagiye babona babonaga bihagije ariko aho bitagenze neza n’ubungubu twiteguye kuba twabikosora ndetse n’abayobozi babigizemo uruhare bakabitanga nabi cyangwa bakaba babitwara, abenshi babigaragayemo ubungubu twarabakurikiranye barafatwa.”

Minisitiri Gatabazi yanavuze ko guhera kuri uyu wa Mbere, Uturere tw’Umujyi wa Kugali ndetse n’utundi turi muri Guma Mu Rugo dutangira gahunda yo gutanga ikindi cyiciro cy’ibiribwa bigenewe abaturage mu minsi itanu yongerewe kuri gahunda ya Guma Mu Rugo.

Ati: “Ntabwo waba warafashije abantu mu minsi 10, ngo nibongeraho indi minsi 5 ubarekure kuko ni urugendo n’ubundi. Ubu rero twiteguye mu rwego rw’Umujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru ibiryo bigomba kujyanwa mu mirenge byari byarangije gushyirwa mu makamyo no mu modoka zigomba kubitwara ku buryo guhera kuri uyu wa Mbere, uturere turatangira gutanga gahunda yo gutanga ibiryo.”

Yakomeje yizeza ko kugeza ubu hari ibibazo bimwe na bimwe byagaragaye mbere byakemuwe birimo kuba hari abo ibyo kurya batinze kugeraho, abayobozi batanga ibyo kurya mu masaha akuze bagashyira ababihawe mu byago byo kuba banabyamburwa, abahawe ibituzuye n’izindi mbogamizi.

Minisitiri Gatabazi yahishuye ko ibyo kurya bigenerwa buri muturage biva ku rwego rw’Igihugu bipimwe neza, kandi aho abayobozi bubahirije kubitanga uko byakabaye abaturage barabyishimira.

Yatanze urugero, avuga ko nk’umuryango w’abantu 6 aho umuntu agenerwa amagarama 200 y’ibishyimbo ku munsi, ya magarama akubwa inshuro esheshatu kikaba ikilo na garama 200, na byo byakubwa n’iminsi 10 bikagera ku bilo 12.

Ku ifu, niba umuntu umwe agenewe amagarama 300 ku munsi; urakuba 6 bibe ikilo na garama 800 nukuba iminsi 10 biraba ibilo 18. Niwongeraho umuceri ugakuba gutyo usanga ibyo kurya bihawe umuryango biba bitubutse, kandi buri byo kurya biba byanditseho umubare w’abagize umuryango bigenewe.

Gusa bivugwa ko hari abayobozi bagiye babisaranganya abaturage, atari uko byabuze ahubwo bashaka kuza kwisaguriza.

Minisitiri Gatabazi ati: “Twifuza ko umuturage ibiryo byamugeraho uko byagenwe kandi noneho na we akumva ko ari inkunga aba yahawe; iyo bitabaye uko abyifuza nanone bingana uko bikwiye kuba bingana nanone dusaba abantu kuba babyakira neza.”

Mu Mujyi wa Kigali hagagaragaye agashya ko guha imiryango irimo abarwayi ba COVID-19 amata n’ifu ikungahaye ku ntungamubiri. Minisitiri Gatabazi yavuze ko hatanzwe litiro 159 z’amata, na toni zigera eshatu z’iyo fu ya ‘porridge’.

Mu Turere na ho hagaragaye ubufatanye, aho abaturage bagiye bunganira abaturanyi babo muri ibi bihe bigoye, bamwe bagiye banafasha mu mirimo bagenzi babo barwaye abandi barabagaburira.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimye uwo mutima wa Kinyarwanda kuko ugaragazaubumwe bw’Abanyarwanda n’uko bahora biteguye gufatanya na Leta mu bihe bigoye hagamijwe kutagira n’umwe usigara inyuma.

Minisitiri Gatabazi JMV yavuze ko ibyo kurya byagenewe umuturage byapimwe neza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger