Miliyari magana abiri zirenga ziyongereye ku ngengo y’ imari y’ ubushize zizakoreshwa iki?
Ku wa Kane tariki ya 15/Kamena 2023 nibwo Minisitiri w’ Imari n’ Igenamigambi yajyaga kumurikira Inteko Ishingamategeko, ingengo y’ Imari y’ umwaka w’ Imari 2023-2024 ingana na Miliyari ibihumbi bitanu na mirongo itatu n’ igice kimwe (5030.1) by’ Amafaranga y’ u Rwanda.
Ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta 2023/24, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko amafaranga y’ ingengo y’ Imari aziyongeraho Miliyari 265.3 avuye kuri Miliyari 4,764.8 yakoreshejwe mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka urimo gusozwa.
Yavuze muri iyo ngengo y’ Imari harimo miliyari 3152.8 z’ Amafaranga y’ u Rwanda yaturutse mu imbere mu Gihugu angana na 83% na Miliyari 652.1 akomoka ku nkunga z’ amahanga angana na 13% na miliyari 1225.1 y’ Amanyarwanda yavuye mu nguzanyo z’ Amahanga zingana na 24 % by’ amafaranga y’ ingengo y’ imari y’ umwaka 2023-2024.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko ingengo y’imari yateguwe hakurikijwe ibyo abaturage bakeneye birimo kongera gushyira imbaraga mu buhinzi, no kongera ibikorwa remezo banasabye ko ingengo y’imari yarushaho gukoreshwa neza kugira ngo Igihugu kigere ku byo cyiyemeje.