Mike Pompeo yakiriye umutegetsi ukomeye wa Korea ya Ruruguru i New York muri Amerika
Gen Kim Yong-chol umusomabike wa Perezida wa Korea ya Ruguru yabonanye n’umunyabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’Amahanga muri leta zunze ubumwe za Amerika, Mike Pompeo i New York kugira ngo bategurire hamwe umuhuro uzahuza abakuru bibihugu byombi hagati usa nuwahagaritswe.
Gen Kim Yong ashyitse muri Amerika avuye mu Bushinwa, akaba abaye umutegetsi wa mbere ukomeye wo muri Korea ya ruguru ugendereye Amerika nyuma y’imyaka 20 ishize.
Ikinyamakuru BBC kivuga ko Kim Yong-chol yakiriwe muri Amerika nyamara yari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Amerika. Gen Kim Yong-chul yasangiye na Pompeo ku munsi wa mbere wuruzinduko bikaba biteganyijwe ko bongera ku bonana indi nshuro ya kabiri ku masaa ataramenyekana.
Uruzinduko rwa Gen Kim Yong ruje nyuma yaho Perezida Donald Trump ahagaritse ibiganiro by’amateka byagombaga kumuhuza na Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un kubera icyo yise uburakari yatewe ni byari byanditse mu ibaruwa yohorejwe n’ubutegetsi bwa Korea ya Ruguru, Uyu umuhuro wari kuzabera muri Singapore , kimwe mu bigenza uyu muyobozi wa Korea ya Ruguru ni ukureba uburyo ibiganiro by’abakuru bibihugu byasubukurwa.
‘umunyabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’Amahanga muri leta zunze ubumwe za Amerika, Mike Pompeo nawe aherutse muri Koreya ya Ruguru, mu rugendo rwamaze amasaha 13 rugasiga Abanyemerika batatu bari bafungiye muri iki gihugu barekuwe. Leta zunze ubumwe za Amerika zakunze kotsa igitutu kuri Koreya ya Ruguru kugira ngo ihagarike ibikorwa by’ibitwaro bya kirimbuzi.