AmakuruImyidagaduro

Miis Rwanda2022: Byinshi kuri Uwimana Jeanette wabonye itike yo guhagararira Amajyepfo afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Uwimana Jeanette ni umwe mu bakobwa 9 babonye amahirwe yo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, akaba asanzwe afite ubumuga bwo kutumva no kuvuga.

Umwihariko n’amateka ya Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva , uri mu bakobwa 9 batsindiye itike yo guhagarira Intara y’Amajyepfo mu rugendo rwo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022.

Mu bakobwa 41 bamaze kubona ’PASS’ mu ntara 4 zigize u Rwanda , harimo umukobwa witwa Uwimana Jeannette wiyamamarije mu ntara y’Amajyepfo nyuma y’ubusesenguzi bw’uko yitwaye imbere y’abagize Akanama Nkempuramaka akaza gukomeza nubwo afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Uwimana yishimiwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe banasaba ko yazahabwa ikamba rya Miss Popularity ku ikubitiro mbere y’uko hafatwa umwanzuro wo kuba yanakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Inkuru yabanje

Miss Rwanda2022: Umukobwa ubana n’ubumuga ari mu 9 babonye amahirwe yo guhagararira Amajyepfo

Umubyeyi w’uyu mukobwa akomeje kuzamura amarangamutima y’abenshi, mu kiganiro yagiranye ni kinyamakuru INYARWANDA dukesha iyi nkuru ,yavuze byinshi byihariye ku buzima bwe.

Mukabutera Colette umubyeyi wa Uwimana utuye mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza avuga uko yakiriye kuba imfura ye Uwimana mu bana 7 afite yarabashije gukomeza muri iri rushanwa. Ati: ”Byatunejeje kuko ni natwe twabigizemo uruhare twaramushyigikiye cyane.”

Akomeza avuga ko Uwimana yakomezaga gushaka kwitabira gusa akajya asanga kwiyandikisha byararangiye ati: ”Mbere ya COVID19 ni bwo yatangiye kugira icyo cyifuzo cyo kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda ariko agasanga bararangije kwandika. Muri corona nabwo asanga barangije kwandika, arongera rero ejo bundi ni bwo yongeye.”

Ku bijyanye n’ubumuga umukobwa we afite bwo kutumva no kutavuga, yatangaje ko bagerageje kumuvuza uko bashoboye ati: ”Ni umwana wavutse ari uko nguko ameze ariko atumva ariko yumvise yabasha kuvuga mu kanwa nta kibazo afite, mu mivugire nta kibazo, kumva ni cyo kibazo. Twabibonye ari umwana muto cyane turamukurikirana turamuvuza dusanga yagize ikibazo ku ngoma z’amatwi ari munda Dr Nyakayiro ni we wamukurikiranye wipfiriye.”

Ariko nubwo bagerageje kumuvuza ntabwo byabashije gukunda nk’uko babyifuza ati:”Hanyuma dukomeza tumuvuza tumuha imiti birangira dusanze ingoma ze zaragize ikibazo cyane akiri munda.”

Agaruka ku rugendo rwo kwiga kwa Uwimana kugeza asoje amashuri yisumbuye ati:”Ubwo rero birangiye ajya kwiga mu ishuri ry’abatumva n’abatavuga i Ngoma ya Butare hari mu ishuri ry’abafurere, icyo gihe yari umwana muto cyane nk’uko yakize ikiburamwaka.”

Amashuri ye yayigiye hafi ya yose mu Majyepfo mu Karere ka Huye n’aka Nyanza avukamo ati: ”Kuva icyo gihe abayo arangije ageze mu mwaka wa kane yiga amarenga akomereza mu ishuri ribanza i Butare yigayo akiga abamo.”

Mu mikurire ya Uwimana yakuze akunda kubana n’abantu ku buryo bitanoroha kumenya ko afite ubumuga. Mukabutera abisobanura agira ati:”Kubera ukuntu yakuze azi kubana ntibipfa koroha kumenya ko atumva cyangwa atavuga”.

Amashuri abanza Uwimana yayasoreje i Butare ariko yiga ataha i Nyanza. Nyina abivuga agira ati:”Ubwo rero ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza tubona ari umwana ufite ubwenge twaje kumuvanayo araza yiga Saint Joseph i Nyanza mu kigo kigenga yigayo arangijeyo umwaka wa gatanu asubira i Ngoma i Butare akajya yiga ataha na Horizon i Nyanza buri gihe.”

Yaje kwiga umwaka umwe i Kigali nk’uko Mukabutera abigarukaho agira ati:”Asoje amashuri abanza yaje kujya kwiga i Nyamirambo mu kigo cy’ababikira cy’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ahiga umwaka wa mbere yanga kuba muri Kigali abona imico yaho bitamukundiye.”

Yongeraho ati:”Araza yiga i Gatagara ahiga umwaka wa kabiri n’uwa gatatu ahita akomereza i Gatagara ya Butare hariya imbere ya Groupe Officielle de Butare niho yasoreje amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubukungu na mudasobwa (MCE).”

Nubwo ataratangira kwiga kaminuza, nyina avuga ko babyifuza kuko ari umwana uzi ubwenge ati:”Turateganya ko yakomeza kwiga kaminuza kuko azi ubwenge cyane nuko agifite basaza be bakiga kandi papa we yapfuye mu 2016, byatumye ubuzima bugenda uko atabiteganyaga ariko kwiga ko birakomeje.”

Agaruka ku kuba Uwimana yarabashije gutera intambwe abihuza n’inzira ya muntu iba yaraharuwe n’Imana mbere yo kuba urusoro ati:”Icyo Imana yaguteganirije kiba gihari kuko burya Imana yakumenye utaraba urusoro munda ya nyoko kandi buriya Jeannnette ntabwo ari ibintu byabaye gutyo ni umugambi wayp yaba kwigirira icyizere akumva ko yashishikarira kujya mu ba Miss n’ibindi byose.”

Asoza agaruka ku buryo Uwimana ari intwari ati:”Ni umukobwa w’intwari yagiye anagirirwa icyizere no mu minsi ishize yari umubitsi w’ishyirahamwe rimwe rya hano i Nyanza kandi anasoje baramugororeye, ni umukobwa mwiza ukunda abantu ubana muri sosiyete neza.”

Uwimana Jeannette ari mu bakobwa bahawe PASS yo gukomeza muri Miss rwanda 2022, byemezwa n’Akanama nkempuramaka kagizwe na Mutesi Jolly, Umurerwa Evelyn na James Munyaneza kasesenguye kagasanga afite ubwiza, umuco n’ubuhanga. Uretse kuba atarabashije kugira amahirwe yo kumva, ubundi yumvise yavuga kuko nta kibazo nta kimwe afite mu kanwa.

Nk’uko nyina wamwibarutse abihamya, umuntu avuga icyo yumvise. Abivuga agira ati:”Buriya ubundi kugira ngo umuntu avuge, avuga icyo yumvise kandi acyumva akiri muto ni yo mpamvu Umunyarwanda avuga ikinyarwanda, Umurundi, akavuga Ikirundi.”

Mukabutera Jeannette n’imfura ye Uwimana Jeannette uri mu bakobwa 9 bahagarariye Intara y’Amajyepfo mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda

Uretse kuba Uwimana Jeannette atabasha kumva, ubundi yavuga kuko uretse kuba ingoma z’amatwi zaragize ikibazo akiri munda, nta kindi kibazo afite

Twitter
WhatsApp
FbMessenger