MIFOTRA yatangaje ibirebana n’iminsi y’ikiruhuko mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Minisiteri y’umurimo n’abakozi ba Leta MIFOTRA, yatangaje uburyo iminsi y’ikiruhuko iteye muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 inavuga ko ejo ku wa mbere tariki ya 09 Mata 2018 ari umunsi w’akazi .
Ejo ku wa Gatandatu nibwo mu gihugu hose ndetse no mu mahanga Abanyarwanda batangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nyuma y’iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku rwego rw’igihugu na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mujyi wa Kigali ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, abantu batekerezaga ko ejo ku wa mbere ari umunsi w’ikiruhuko ariko Minisiteri y’umurimo n’abakozi ba Leta yatangaje ko ari umunsi w’akazi.
Babinyujije kuri Twitter ya Minisiteri bagize bati : ” Ejo kuwa mbere tariki 09 Mata 2018 ni umunsi w’akazi. Akazi kazageza saa cyenda (15h), nyuma Abakozi bajye mu biganiro bijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ibiganiro birajya bikorwa mu nzego z’ibanze hagarukwa ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hanarebwa uburyo yakumirwa ku buryo itazongera kubaho.
Minisiteri y’umurimo n’abakozi ba Leta ikomeza ivuga ko iyo umunsi wo Kwibuka nukuvuga ku ya 07 Mata wahuriranye n’impera z’icyumweru, nta kiruhuko gitangwa ku munsi ukurikiyeho w’akazi.
Banongeraho ko uretse umunsi wo gusoza icyumweru cy’icyunamo, amasaha y’akazi gasanzwe azajya ageza saa cyenda z’amanywa, isaha abakozi bazajya batangiriraho ibiganiro byo kwibuka byateganyijwe kandi bigatangirwa mu nzego bakoreramo.
Ubusanzwe ku munsi wo gutangira icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aba ari ikiruhuko ariko nkuko byatangajwe na Minisiteri y’umurimo n’abakozi ba Leta iyo uwo munsi ubaye ari mu mpera z’icyumweru[ Weekend] ku munsi ukurikira nta kiruhuko kibaho.