Mico The Best yateye indi ntambwe imuganisha ku kuzabana n’uwo yihebeye (+AMAFOTO)
Mico the Best umuhanzi uri mubakunzwe cyane kuburyo bukomeye muri iyi minsi akomeje gutera intambwe zimuganisha kukuzibaka nuwo yihebeye aherutse no kwambika impeta amusaba kuzamubera umugore.
Ku cyumweru nibwo hagiye hanze amafoto ya Clarisse umukunzi wa Mico yashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo mu muryango w’uyu muhanzi barimo mushiki we ndetse n’abo ku ruhande rwa Clarisse barimo Nyina ubona hari habayeho umuhuro hagati y’imiryango yombi.
Mico The Best yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto igaragaza umuryango Clarisse n’umuryango we, yandika agira ati “Umuryango.” Na Clarisse yabigenje uko umugabo we yabigenje.
Twabibutsa ko ku mugoroba wa tariki 4 Nyakanga 2021, ari bwo Mico The Best yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Clarisse bamaze umwaka urenga mu munyenga w’urukundo, bemeranya kurushinga nk’umugabo n’umugore.
Turatsinze Prosper wamamaye nka Mico The Best yatangiye umuziki mu 2007, uyu muhanzi ubwo yabazwaga kuri uyu mukobwa yavuze ko yakuruwe n’uburanga bw’uyu mukobwa n’umutima we bituma yiyemeza kurushinga nawe.
Mico avuga ko Clarisse ari umukobwa uzi gushishoza kandi uca bugufi, byasunikiye umutima we kumugira umufasha we mu minsi yose ashigaje ku Isi.
Uyu witegura kurushinga na Mico The Best , Clarisse yamuritse imideli anakina muri filime ‘Cow Boy’ y’umunyemari Bad Rama, ndetse amakuru avuga ko uyu mukobwa yasoje amasomo ye mu gihugu cy’u Bushinwa mu 2019.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452