Mico The Best ahataniye ibihembo bitatu muri Nigeria’s BAE Awards
Mico The Best [Turatsinze Mico Prosper] yashyizwe mu byiciro bitatu mu bihembo bitangirwa mu gihugu cya Nigeria byiswe Brave African Entertainers (BAE) Awards
Ibyiciro ni 42, abahatanye ni 316. BAE Awards ni ibihembo bitangirwa muri Nigeria bigamije gushima umuntu ku giti cye, ibigo ikomeye n’abandi bakora imirimo ifatiriye runini sosiyete. Muri ibi bihembo hashimwa abahanzi bafatiye runini umuziki wa Nigeria no muri Afurika muri rusange.
Mico The Best yashyizwe mu cyiciro ‘African artiste of the year’ ari kumwe na Haidy Moussa wo muri Egypt, Hanson Baliruno wo muri Uganda, Kenza Morsli wo muri Algeria, Mohamed Abbas wo muri Egypt, Nana Yaa wo muri Ghana, Raymond Fix wo muri Nigeria, Sena Huks wo muri Ghana, Sojiii wo muri Nigeria ndetse na Ykee Benda wo muri Uganda.
Mico ahatanye mu cyiciro ‘Collaboration of the year’ icyiciro akesha ndirimbo ye ‘Sinakwibagiwe’ yakoranye na Diamond Platnumz. Ahatanye na Alicia Smith x Mr Real (Sweet Binining) Boy 2 Much X Prince Hezekiah (Repent) Cozy X Eriga (Boys go win money). Idahams X Teni – (No one else ‘remix), Jaymindz X Graham D – (Assure me), King Bernard X Teni (Mama), Magnito X Duncan Mighty (Genevive), Obidiz X Duncan Mighty – (Higher), Tc Virus X Jaywillz (Onome).
Mico The Best anahatanye kandi mu cyiciro ‘Afro Song of the year’hisunzwe indirimbo ‘Sinakwibagiwe’ yakoranye na Mico The Best. Ahatanye na Jaymindz feat Graham D (indirimbo Assure me). Raymond Fix (indirimbo Ayi ti mowa), Gozy (indiirmbo Konja konja), Tc Virus feat Jay will (indirimbo Onome), Areezy (indirimbo Ori), Sojiii (indiirmbo Tombo), Graham D (indirimbo when).
Gutora umuhanzi hifashishwa uburyo bwa “online voting” bitangazwa vuba aha. Hashimwa abahanzi bafatiye runini umuziki wa Nigeria no muri Afurika muri rusange.