AmakuruImikino

Michael Sarpong yahojeje aba-Rayon bake amarira batewe n’umukino wa APR

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye amanita atatu y’umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda AS Muhanga igitego 1-0.

Igitego cy’Umunya-Ghana Michael Sarpong uzwi ku kazina ka Balotelli ni cyo cyafashije bamwe mu bafana ba Rayon Sports kwibagirwa agahinda basigiwe n’umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona batsinzwemo na mukeba 2-1. Ni umukino abafana ba Rayon Sports bahamya ko batababajwe n’uko batsinzwe na APR FC, ko ahubwo bababajwe n’uburyo abasifuzi batabaniye ikipe yabo.

Ni umukino Rayon Sports yatangiranye imbaraga nyinshi, gusa igice cya mbere cyawo kirangira abataka bayo barimo Gilbert Mugisha na Michael Sarpong batabashije kunyeganyeza urucundura. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ikipe y’umutoza Robertinho yagarukanye imbaraga zidasanzwe mu gice cya kabiri cy’umukino, ifungura amazamu ku munota wa 48 ibifashijwemo na Balotelli wuzuzaga igitego cya gatandatu muri shampiyona. Ni ku mupira mwiza yari ahawe na Djabel Manishimwe.

Iyi kipe yakomeje guhiga ibindi bitego, gusa kubona icya kabiri biranga. AS Muhanga na yo yacishagamo igatera icyugazi izamu rya Abouba Bashunga, gusa uburyo bugera kuri babiri abasore bayo babonye ntibabubyaza umusaruro.

Gutsinda AS Muhanga byazamuye Rayon Sports biyishyira ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 18, amanota inganya na APR FC iza ku mwanya wa kabiri.

Mu yindi mikino y’umunsi wa cyenda yabaye; Musanze FC yatsinze FC Marines 1-0, Espoir itsindira Sunrise i Nyagatare 2-1, mu gihe Etincelles yagiye gutsindira Amagaju 1-0 i Nyagisenyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger