Michael Sarpong niwe mukinnyi w’umwaka wa Rayon Sports (Amafoto)
Michael Sarpong ruhatahizamu wa Rayon Sports ufite inkomoko muri Ghana yahembwe nk’umukinnyi w’umwaka ushize w’imikino 2019/20 mu ikipe ya Rayon Sports.
Umuhango wo guhembwa abakinnyi bahize abandi muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize, wabereye ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove, uhurizwa hamwe nigikorwa cyo guhembwa umukinnyi witwaye neza mu kwezi gushize kwa Nyakanga wabaye Iradukunda Eric myugario w’iburyo w’iyi kipe ahabwa ibahasha y’ibihumbi 100 n’igikapu cya SKOl.
Michael Sarpong watsinze ibitego 16 muri shampiyona mu mwaka we wa mbere akinira Rayon Sports , yashimiye bagenzi be bamufashije kwegukana igihembo, yongeraho ko akazi gakomeye kabategereje uhereye ku Cyumweru.
Jules Ulimwengu yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi n’icy’Umukinnyi muto wigaragaje kurusha abandi. Ulimwengu yatsinze ibitego 20 muri shampiyona (birimo 11 yatsindiye Rayon Sports), bitanu mu gikombe cy’Amahoro na bitatu muri CECAFA Kagame Cup.
Muri uyu muhango, kandi hahembwe umufana wahize abandi wabaye Umumararungu Uwera yatsindiye kuzaherekeza Rayon Sports muri Sudani nk’umufana, akishyurirwa buri kimwe cyose n’Uruganda rwa SKOL muri urwo rugendo.
Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yashimiye abafana ba Rayon Sports bitabiriye iki gikorwa, abakinnyi batwaye shampiyona na Komite icyuye igihe yagize uruhare runini ngo ikipe yitware neza mu mwaka ushize w’imikino.