AmakuruPolitiki

Meya w’aKarere ka Rubavu yirukanwe ku mirimo ye

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yakuye ku mirimo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, azira kutuzuza inshingano ze ahanini zijyanye no kurengera abaturage.

Uyu muyobozi yakuwe mu nshingano nyuma y’iminsi mike Akarere ayobora kibasiwe n’ibiza byahitanye ubuzima bw’abaturage 26 mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr Kabano Habimana Ignace, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko imicungire y’ibi biza byasenyeye abaturage ndetse abandi bikabavutsa ubuzima, ataribyo byonyine byatumye akurwaho.

Yakomeje ati “Kudashobora guhuza inzego bakorana ngo bakorere hamwe, kudashyira mu bikorwa ibyemezo cyangwa inama agiriwe n’inzego zimukuriye agakora ibye hanyuma abaturage bakaharenganira, kutakira ibibazo by’abaturage no kwihutira kubikemura… Iki kibazo cy’ibiza nacyo kirimo ariko ntabwo aricyo cyonyine ubwacyo kuko murabizi ko umuyobozi, kugira ngo igihugu gishyire umuyobozi mu mwanya ni uko kiba cyamuhaye icyizere gihagije.”

“Ntabwo akantu kamwe kaba ngo hafatwe iki cyemezo, cyane cyane inama njyanama iba imaze iminsi igoragoza, cyane ko na we ari umujyanama, imwerekera, ijya inama, urumva iyo umuyobozi ananiwe gukora neza haba mu bihe bisanzwe, haba no mu bihe bidasanzwe, aho kugira ngo abaturage babure abayobozi bari mu myanya nk’uko igihugu kiba cyabashyizeho ngo babakemurire ibibazo, ibyiza bahagarara.”

Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yafashe iki cyemezo yateranye kuri uyu wa Gatanu, yanabanjirijwe n’umunota wo kwibuka abahitanywe n’ibiza by’imvura n’inkangu byo mu Ijoro 2-3 Gicurasi.

Mu byigwa byayo bigaragara ko harimo gusuzuma “ikibazo cy’ibiza mu Karere by’umwihariko ingaruka byateje.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, na we yavuze kuri Meya wa Rubavu wakuwe mu nshingano, ashimangira ko nta muntu wazizwa ko akarere ayobora kibasiwe n’ibiza, gusa ahubwo ko hari amakosa yakozwe mu micungire yabyo.

Ati “Nta muntu uzizwa ko ibiza byabaye gusa ushobora gukora amakosa mu buryo bwo kurwanya ibiza, akiyongera ku makosa usanzwe ufite.”

Yakomeje ati “Inama Njyanama ka Rubavu yasanze Umuyobozi w’Akarere inshingano bamuhaye atari kuzuzuza neza, ntabwo ari ukubera ko habaye ibiza muri Rubavu, amakosa yakoze ashobora kuba ajyanye no gucunga ibiza byabaye akiyongera ku yari asanzwe.”

Bitaganywa ko iyo umuyobozi w’akarere avuyeho, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu ari we uba afashe inshingano by’agateganyo.

Dr Kabano yavuze ko bakomeje gushaka uko bita ku baturage basenyewe n’ibiza, ubu bakaba bakomeje kubakirwa binyuze mu muganda rusange.

Kambogo Ildephonse yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu Ugushyingo 2021, atowe n’abajyanama bagenzi be ku majwi 256.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger