AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Meteo Rwanda yagaragaje ko igice kinini cy’igihugu kiririrwamo indi mvura

Kuri uyu wa Kane taliki 26, Ukuboza, 2019 Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe gitangaza ko ahenshi mu Rwanda hari bugwe imvura. Iyi mvura iragwa ikurikiye indi nyinshi cyane yaguye ku wa Gatatu taliki 25, Ukuboza, 2019, kugeza ubu ibyo yangije byose bikaba bitarabarurwa.

Meteo Rwanda ivuga ko hagati ya saa 06:00 na saa 12:00  hateganyijwe imvura iri buhere mu Ntara y’i Burasirazuba yerekeza mu mujyi wa Kigali no mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Kamonyi, ahandi hasigaye ngo hateganyijwe ibicu byiganje biza gutanga imvura yumvikanamo inkuba nyuma ya saa sita (ni ukuvuga hagati ya saa 12:00 na saa 18:00) mu turere twose tw’igihugu.

Iyi mvura ngo ntiri bugere mu Ntara y’i Burengerazuba kuko biteganyijwe ko izaba yarangiyemo hakarangwa n’ibicu gusa.

Igipimo cy’ubushyuhe bwinshi kiri buboneke kurusha ahandi ni mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Ngoma akaba ari 27℃ naho igipimo cy’ubushyuhe buke kiri buboneke mu turere twa Gicumbi, Burera na Nyabihu akaba ari 12℃.

Biteganyijwe ko umuyaga uraba woroheje ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s na 6m/s.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe gisaba uwashaka kugira ibindi bisobanuro amenya yahamagara ku murongo utishyurwa wa: 6080.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger