AmakuruImikino

Messi yatowe nk’umukinnyi w’ikinyejana cya 21 ahigitse abarimo Cristiano Ronaldo

Umunya-Argentine Lionel Andres Messi ukinira FC Barcelona yo mu gihugu cya Espagne, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru w’ikinyejana cya 21, ahigitse abarimo Cristiano Ronaldo bahora bahanganye.

Ni mu matora yakozwe n’ikinyamakuru “The Independent” kiri mu bifite izina rikomeye mu itangazamakuru ryo mu gihugu cy’ubwongereza.

Abagomba gutora bagombaga gushaka uwahize abandi mu bakinnyi 100 bakanyujijeho kuva iki kinyejana cyatangira bari bashyizwe ahagaragara na kiriya kinyamakuru, birangira Messi ari we uje imbere, mu gihe mukeba we Cristiano Ronaldo yabaye uwa kabiri.

Amazina akomeye nka Ronldinho Gauco, Ronaldo Nasalio, Zinedine Zidane, Kaka, Raul Gonzales, Rivaldo, Sergio Ramos, Thierry Henry, Andrea Pirlo n’anadi; bari bari kuri uru rutonde.

Uretse Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, abakinnyi nka Xavi Hernandes, Ronaldinho, Andres Iniesta, Ronaldo, na Kaka bari mu bakinnyi 10 ba mbere bitwaye neza mu kinyejana cya 21.

Urutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere beza b’ikinyejana cya 21.

1.- Leo Messi

2.- Cristiano Ronaldo

3.- Xavi Hernández

4.- Ronaldinho

5.- Andrés Iniesta

6.- Ronaldo

7.- Thierry Henry

8.- Zinedine Zidane

9.- Kaka

10. Fabio Cannavaro

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger