AmakuruImikino

Messi yahishuye abakinnyi 4 azaha amahirwe yo gutwara Balloon d’Or

Lionel Messi yakoze urutonde rw’abakinnyi bane aha amahirwe yo kwegukana igihembo cya Ballon d’Or muri 30 bari ku rutonde rw’abagihataniye.

Uyu munya-Argentine ari mu b’imbere bahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo afite incuro esheshatu, nyuma yo guhesha FC Barcelona yamye akinira Copa del Rey ndetse na Copa America yahesheje ikipe y’igihugu cye cya Argentine.

Messi aganira n’ikinyamakuru France Football, yasobanuye icyo bisobanuye kuri we kuba yakwegukana Ballon d’Or ya karindwi ndetse n’abo ateganya guha amajwi yo kwegukana kiriya gihembo mu gihe yaba abonye amahirwe yo kubikora.

Yagize ati: “Sintekereza ko ndi mu bahabwa amahirwe kandi sinigeze nkunda kubivugaho kugeza amajwi atangajwe. Byaba bihebuje gutwara Indi, ariko biranashimishije cyane kuba ndi umukinnyi rukumbi watwaye esheshatu.”

Messi nk’uko yabigaragaje, nta mukinnyi n’umwe mu mateka watwaye Ballon d’Or nyinshi kumurusha, dore ko Cristiano Ronaldo umugwa mu ntege afite eshanu.

Yunzemo ati: “Iya karindwi yaba idasanzwe. Mu mpeshyi ishize natwaye igikombe cyari cyarabuze muri Copa America kandi cyari cyo cya mbere kuri njye. Nindamuka ntwaye indi Ballon d’Or nzishima cyane kandi mbashimire, ariko sindi kubitekerezaho.”

Abajijwe ku wo yatora aramutse agize amahirwe, Messi yagize ati: “Mu kipe yanjye [PSG akinira] harimo byibura abakinnyi babiri nzatora, Kylian [Mbappé] na Neymar. Hanyuma hari [Robert] Lewandowski wagize umwaka udasanzwe. Ariko nanone hari na Karim [Benzema].”

Biteganyijwe ko Ballon d’Or y’uyu mwaka wa 2021 izatangwa ku itariki ya 29 Ugushyingo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger