AmakuruImikino

Messi yafashe icyemezo cyerekeye ikipe y’igihugu ya Argentina cyatunguye benshi

Lionel Messi kuri uyu munsi wujuje imyaka 31 y’amavu ko yatangaje ku mugaragaro ko adateganya gusezera mu kipe y’igihugu ya Argentina adatwaranye na yo igikombe cy’Isi.

Magingo aya, Messi cyo kimwe na bagenzi be bari gutegura umukino wa nyuma w’itsinda ugomba kubahuza na Nigeria, uyu ukaba ari umukino ushobora gutuma babona tike ya 1/8 cy’irangiza cyangwa bagasubira iwabo kurebera iri rushanwa riruta ayandi ku isi ku ma televiziyo.

Messi watowe nk’umukinnyi w’irushanwa mu gikombe cy’isi cyo mu 2014 yakoranye imyitozo na bagenzi be uyu munsi bigaragara ko ari mu mwuka mwiza, anatangaza ko icyo igikombe cy’isi gisobanura kuri we.

Messi yagize ati” Igikombe cy’isi gisobanuye ibintu byinshi cyane kuko nko kuri Argentina ni icy’agaciro kenshi cyane kandi nanjye ni uko.”

“Buri gihe nagiye ngira indoto zo kuba nibona ngiteruye, nkanabona ibinezaneza bigiherekeza. Buri gihe mpora ntekereza kuri ibyo bihe bishobora gutuma ama miliyoni y’abanya Argentina bari ku isi bishima.”

Messi yongeyeho ko nta mpamvu yo gucika intege.

Ati” Ntituzigera ducika intege kuri izo nzozi. Natwaye amarushanwa menshi akomeye gusa ndacyafite umugambi kugeza ku mperuka. Sinifuza gusezera mu mupira w’amaguru ntatwaranye igikombe cy’isi n’igihugu cyanjye.”

Byumvikanisha y’uko mu gihe Nigeria yaba isezereye Argentina, yazategereza igikombe cy’isi cyo muri 2022 kizakinwa afite imyaka 34 y’amavuko.

Mu gihe Argentina yaba irenze amajonjora, yazacakirana n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yamaze kwizera umwanya wa mbere mu tsinda rya gatatu, nyuma yo gutsinda Australia na Peru basangiye itsinda.

Messi mu myitozo y’ikipe y’igihugu ya Argentina.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger