AmakuruImyidagaduro

Menya uko wakwiyandikisha mu banyempano bazahatana muri East Africa’s Got Talent

Irushanwa rya East Africa Got Talent , rigamije rigamije gushaka abanyempano mu byiciro bitandukanye nk’umuziki, ubufindo, kubyina n’ikindi icyo ari cyose umuntu ashobora gukora kidasanzwe rizitabirwa n’abaturuka mu Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya hatitawe ku myaka iyo ari yo yose umuntu yaba afite.

Amajonjora y’ibanze mu Rwanda azaba tariki 25 Gucurasi 2019 kuri Intare Conference Arena, gusa abatazabasha kuhagera bashobora kuzohereza amashusho agaragaza impano yabo kandi nabo bazahabwa amanota nk’abandi.

Abo batazabasha kuhagera basabwe kuba bakwifata amashusho bijyanye n’impano bafite, aya mashusho atarengeje umunota umwe bakayohereza kuri Whatsapp dore ko mu Rwanda bashyiriweho nimero bakwifashisha (+250)781 898 151.

Kohereza ubutumwa bikazarangira mbere ya saa sita z’ijoro tariki 24 Gicurasi 2019  nyuma yo kohereza aya mashusho uwuyohereje asabwa no kohereza amazina ye ya nyayo.

Amajonjora y’ibanze mu Rwanda azaba tariki 25 Gucurasi 2019 kuri Intare Conference Arena. Nyuma yo gutanga amanota yaba ku bohereje bifashishije Whatsapp cyangwa abazabasha kugera ku Intare Arena, hazatoranywa abantu 30 mu Rwanda basanga abandi bavuye muri buri gihugu muri bine bihatana bajye guhatana muri Kenya mu gihe cy’amezi abiri kugeza habonetse uwa mbere uzahembwa ibihumbi $50.

Aha muri Kenya hazabera amarushanwa y’ibyiciro bine. Uwatsinze azamenyakana tariki 6 Ukwakira 2019. Abana bari munsi y’imyaka 18 basabwa kubanza kwerekana uburenganzira bahawe n’ababyeyi babo cyangwa ababarera.

“Got Talent” ni cyo kiganiro cyaciye agahigo ko kuba kirebwa n’abantu benshi ku Isi. Kuri ubu kibera mu bihugu 60 byo ku migabane itandukanye, ariko ibyamenyekanye cyane ni Britain’s Got Talent na America’s Got Talent.

Lee Ndayisaba yarwanye intambara kugira u Rwanda rwinjire mu irushanwa. “Tujya gutangira iki gitekerezo, twatangiye tuvuga ngo dutangirire kuri Kenya’s Got Talent icyo gihe twumvaga ko abacuruzi baho bafite ubushobozi bwo kuba twahakorera nyuma turarwana dushyiramo East Africa, bihinduka ibihugu bitatu, Kenya, Uganda na Tanzania. Nyuma twongera gusubiramo aba bendaga kumpitana ndavuga ariko n’u Rwanda turushyiremo.”

Gerard Mpyisi uri mu bagize inama y’ubutegetsi ya Clouds Media International yateguye iri rushanwa, mu kiganiro baherutse kugirana n’itangazamakuru tariki ya 18 Mata 2019 ubwo hamurikwaga uyu mushinga ,yavuze ko East Africa’s Got Talent ari amahirwe akomeye abanyarwanda babonye mu rwego rwo guteza imbere impano zabo.

I Kigali muri Selena Hotel ubwo hamurikwaga uyu mushinga wa East Africa’s Got Talent
Lee Ndayisaba uyobora East Africa’s Got Talent yavuze ko babanje gukorana n’ibihugu bine bitewe n’uko ari ibintu bihenze cyane, yawe n’u Rwanda rwemewe ku bwa burembe

Indi nkuru wasoma : #EastAfrica’sGotTalent: Abanyempano bo mu bihugu bine birimo n’u Rwanda bagiye gufashwa kuziteza imbere  

Twitter
WhatsApp
FbMessenger