AmakuruUrukundo

Menya uko wakwitwara uramutse wanzwe n’uwagutwaye umutima.

Bajya bavuga ngo “urukundo uwo rushatse ruranusanga”,birashoboka ko ushobora kuba warakunze umuntu, kugeza ku rwego rwo kumva bikurenze, nyuma uwo wihebeye akakwanga akikundira undi. Abenshi birabagora kubyakira, ndetse hari n’ababirwara cyangwa bikabatera ihungabana, hari n’abahitamo gushyira iherezo ku buzima bwabo.

Nkuko gukundwa biza burya ni nako kwanga bishobora kuza, hari ibyo usabwa kwitwararika mo mu gihe wanzwe n’umuntu wakundagaa by’agahebuzo.

1. Ganiriza Inshuti Zawe Ibyakubayeho: Reka kubihisha inshuti; menya ko niba ari ikibazo wagize ntawe bitabaho, ikindi kandi umenye ko atari icyaha wakoze.

2. Wicika Intege:Gumana n’inshuti n’umuryango wawe, wibatera umugongo kuko mbere y’uko uhura n’uwo muntu uguhemukiye wari ubafite.

3. Reka Kumva ko Ijuru Rikuguye Hejuru: Reka kumva ko niba ufite ibibazo ugomba kwiyibagirwa. Gukunda ni byiza kandi no kwangwa birababaza, ariko rero wikumva ko ijuru ryakuguyeho ngo we kwiyitaho. Niba wakundaga kwisiga bikomeze, niba ukunda kujya mu bitaramo ntihazagire ikibikubuza; niba wajyaga uryoherwa no gusohoka ukinywera kamwe n’inshuti zawe n’ubundi ubikomeze kuko ubuzima bwo bugomba gukomeza. Abakobwa bo bakunda kwambara bakajya kwireba mu ndorerwamo ko baberewe. Bikomeze rwose kandi ntiwibagirwe ko n’ubwo uwo muntu atakigukunda, utabura abandi bakureba kandi bakagushima.

4.Wihisha Agahinda Kawe cyangwa ngo wibuze Kurira: Niba wumva ubabaye ukaba wifuza kurira ntihazagire ukubuza rwose. Kurira ni byiza kuko bigufasha kuruhura umutima, ukumva akababaro karashize.

5. Tekereza uti ni Ayahe Masomo wabikuramo: Ese mu rukundo rwanyu n’ubwo rushize ni iki rwakwigishije? Ushobora no kuboneramo isomo ryagufasha kutazongera na rimwe kugwa muri izo ngorane ubutaha.

6. Wikwirengagiza akababaro kawe: Hari abantu benshi bishuka ko kwirengagiza ikibazo barimo ari byo bibafasha kumera neza. Nyamara uko ucyirengagiza niko noneho cyanga kikakuremerera. Niba ubabaye wibihisha, gusa wirinde kubikabya, ariko kandi ntukanihagarareho cyane bityo bizagufasha kubikira vuba usubire mu buzima bwawe busanzwe.

7. Tekereza noneho ku nyungu zawe nyuma yo gutandukana nawe: Wenda ahari birashoboka ko wari wararetse gusohokana n’inshuti zawe, kuki se utazigarukira? Wenda ahari birashoboka ko wari usigaye ubura umwanya wo gukora ibyo wari usanzwe ukunda, kuki se noneho utabikora ko wawubonye. Tekereza n’ibindi byose byagushimishaga wari wararetse kubera uwo ukunda, maze usubire uryoherwe n’ubuzima nka kera.

8. Igihe kirakiza: Nureba ukabona ibibazo byakubanye ingutu, jya wifatira umwanya ubyihorere amaherezo igihe kizagufasha kuruhuka uwo mutwaro.

9. Fata umwanya wo gutuza: Utekereze neza ibyo ubuzima bwawe buri imbere buguhishiye mu rukundo.

Ibi bintu bishobora kugufasha cyane ndetse ubuzima bugakomeza, mu gihe waba wanzwe n’uwo wakundaga by’agahebuzo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger