Menya uko Terefone ishobora gutuma umubano w’umwana n’umubyeyi ukendera
Muri iki gihe uko ikoranabuhanga ryaguka ni nako umubano mu bantu ugenda ukendera cyane bitewe n’uburyo abantu barifata.imbugankoranyambaga,internet na za telefone biri mubiza imbere mugutuma umubano ugabanyuka.nk’uko abana baba bakeneye kwitabwaho n’ababyeyi babo ,ababikurikiranira hafi bemeza ko telefone iri mu bituma umubyeyi atita ku mwana we nk’uko bikwiye.
Ibi bigaragarira cyane mu mwanya umubyeyi amara kuri telefone aganira n’inshuti ze cyangwa asoma bikaba byatera kwibagirwa kwita ku mwana we nk’uko bikwiye. Ibi bishobora gutuma umubano w’umwana n’umubyeyi ukendera.
Mu nyigo yakozwe n’ishuri ry’ubuvuzi rya Boston agashami kavura abana, basanze ababyeyi bakabije kutita ku bana kubera uburangazi bagirira kuri telefoni. Ubwo bushakashatsi bugaragazako ababyeyi barenga 70% barangara iyo bari ku meza hamwe n’abana, abana barenga 54% bemeza ko babangamirwa no kuba ababyeyi babo barangarira kuri telefoni mu gihe abana 32 % bavuga ko biyumvamo guteshwa agaciro kubera ababyeyi babo baba bari kuri telefoni cyane.
Menya uburyo butandukanye ababyeyi basigaye bakoramo amakosa iyo bakoresha telefoni zabo imbere y’umwana.
Kurenganya abana bababwira ko bababongamira: Iyo umwana abonye umubyeyi we atashye aba yizeye ko agiye kumubwira ibyo yifuza byose akamwisanzuraho. Nyamara hari ubwo umubyeyi ataha agakomezanya na telefoni ye agahamagara cyangwa se aga chatinga umwana yamukenera ntamubone. Icyo gihe umubyeyi aba yumva ko afite akazi kenshi kuko yavanze iby’inshuti cyangwa se iby’akazi n’ibyo mu rugo bikarushaho kumuremerera.
Niho yiyumvamo kubangamirwa n’umunaniro udasanzwe noneho akabitura umwana amukubita cyangwa se akamubwira nabi.
Konsa umwana urangaye: Igihe cyo konsa ni uigihe umubyeyi aba agomba kwereka uwmana ko amwitayeho. Akamureba mu maso, amuganiriza niyo ayba atazi kuvuga, ariko ubu usaga umuntu yonsa arangariye kuri telefoni. Iyo abonye inkuru mbi arikanga umwana akayoberwa ibibaye, yabona inziza agaseka umwana akayoberwa ibyo arimo kuko nawe aba areba umubyeyi. Ibyo bizagira ingaruka mu mikurire y’umwana ndetse kuri bamwe bashobora no kwanga konka kuko batitabwaho igihe bari konswa.
Kuba mu rugo udahari: mu gihe umubyeyi ari mu rugo yakabaye areba umwana n’ibindi byo mu rugo bitagenze neza igihe adahari. Nyamara kuri bamwe bagera mu rugo bakigira muri telefoni cyangwa se kureba filimi z’uruhererekane ntanamenye ibyapfuye n’inyangenze neza.
Umwana biramubabaza iyo ugeze mu rugo ntumenye niba yakoze umukoro wo ku ishuri, ntumubaze amakuru y’umuns ndetse yaza akwishimiye agasanga wowe watwawe umutima n’ibyo urimo yanakubwira ntube wamwumva. Abana bamwe uzasanga barakara ku buryo ashobora kukwaka telefoni cyangw ase filimi warebaga akayizimya.
Kurya urangariye mu telefoni: Igihe abagize umuryango bari ku meza kiba ari igihe gikomeye gifite icyo kivuze mu burere bw’abana ndetse no ku mubano w’abashakanye muri rusange. Usanga mu mico myinshi baha agaciro cyane isaha yo kujya ku meza. Ni igihe cyiza cyo kuganira, kubaza abana uko biriwe, kubabaza uko bakiriye ifunguro ryateguwe n’ibindi.
Gutererana umwana igihe agukeneye: Iyo umwana areba umubyeyi we ahari aba aziko akomye kuko afite uri bumutabare, umuri hafi. Nyamara ubu umwana ashobora kugwa ari hanze akarira umubyeyi we ari mu nzu akanga kujya kureba ikibaye kuko yatwawe na telefoni ahubwo agatuma umukozi ngo ajye kumurebera. Ibi byose niko byangiza wa mubano umubyeyi yakagiranye n’umwana.
Gutoza abana kugira inshuti ibikoresho by’ikorabuhanga: Iyo umwana gukeneye akabona urangaye nawe aga gushakira ibyishimo ahandi nkuko abona wabigenje. Uzasanga ubu umubyeyi aba afite telefoni nyinshi umwana gahita afata imwe nawe akinira imikino kandi ntiwamubuza nawe ufite ibyawe urimo.
Yakina imikino cyangwa ase akajya kureba filimi, ibyo yakorabyose amaze umwanya munini akoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga byangiza ubwonko bwe. Uzasanga kandi aribyo nshuti ye kuko nawe abona ko aribyo wagize inshuti yawe.
Izi ni ingero nke z’uburyo ababyeyi basigaye bitwara nabi mu mikoreshereze ya telefoni bigatuma bica umubano mwiza wakagombye kuba hagati yabo n’abana. Gusa ubusanzwe telefoni ni nziza iyo zikoreshejwe neza. Ni ingenzi rero ko ababyeyi bitwararika mu buryo bazikoresha iyo bari kumwe n’abana.