Amakuru ashushyePolitiki

Menya uko abaperezida bo mu karere u Rwanda ruherereyemo barutana ku mishahara

Benshi bakunze kugira amatsiko ku mishahara y’abantu bokorera Leta mu nzego zo hejuru cyane ko biba bigoye kumenya ingano y’imishahara yabo.

Perezida by’umwihariko nk’umunyacyubahiro ukomeye kurusha abandi mu bihugu byinshi hari abagira amatsiko ku mafaranga yaba ahabwa nk’umushahara, bitewe n’inshingano zikomeye aba akwiye kuzuza umunsi ku wundi.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ingano y’umushahara wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Tanzania, Uganda, Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo na Repubulika iharanira Demokarasai ya Congo.

Perezida Paul Kagame (Rwanda)

Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa abanyapolitiki bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa ryasohotse mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 23/02/2017, rigaragaza ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ahabwa umushara mbumbe ungana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na bibiri na magana arandwi na mirongo itanu n’atandatu mu mafaranga y’u Rwanda (6,102,756 Frw) buri kwezi.

IbI bivuze ko ku mwaka ahembwa 73,233,072 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mushahara wiyongeraho inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose, imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta, uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti itagendanwa na interineti igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta.

Amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (6,500,000 Frw) buri kwezi, amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta, uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose.

Icyitonderwa: Kuri aya mafaranga, Perezida wa Repubulika yongerwa 10% by’umushahara we buri uko imyaka itatu irangiye ari ku butegetsi.

Perezida Uhuru Muigai Kenyatta (Kenya)

Perezida wa Kenya Ahabwa umushahara ungana n’ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bitanu by’amashilingi ya Kenya buri kwezi. Aya angana n’amafaranga y’u Rwanda 14,762,341.07. Bivuze ko Perezida wa Kenya ahembwa 177,148,092.84 ku mwaka. Amafaranga yose akoreshejwe na Perezida wa Repubulika muri Kenya, yishyurwa na Leta igihe ibyo arimo kuyakoreshamo bifite aho bihurira n’akazi.

Perezida Yoweli Kaguta Museveni (Uganda)

Perezida wa Uganda ahabwa amafaranga angana na $ 183,216 angana na 177,085,079.64 mu mafaranga y’u Rwanda. Kuri aya mafaranga hiyongeraho kwishyurirwa ibyo akenera byose umutekano we n’amafaranga yo kwakiza abashyitsi.

Perezida Samia Suluhu Hassan (Tanzania)

Perezida wa Tanzaniya agenerwa umushahara mbumbe wa miliyoni 80 z’amashilingi ya Tanzania buri mwaka, aya angana na 34,995,312.19 mu mafaranga y’u Rwanda. Kuri uyu mushahara, hiyongeraho ibindi byose bihabwa umuyobozi w’igihugu nk’umutekano, inzu, amafaranga yo kwakira abashitsi n’ibindi.

Perezida Evariste Ndayishimiye (Burundi)

Perezida w’u Burundi ahembwa umushahara ungana n’ibihumbi 47,300 by’amadolari ya Amerika, angana na 45,717,209.56 buri mwaka. Kuri aya mafaranga hiyongeraho inzu yo kubamo, imodoka , umutekano, itumanaho, n’ibindi byose akenera mu kazi byishyurwa na Leta.

Salva Kiir Mayardit (Sudani y’Amajyepfo)

Perezida wa Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo ahembwa ibihumbi 60 by’amadolari ya Amerika buri mwaka. Aya angana na 57,992,232 mu mafaranga y’u Rwanda. Aha hiyongeraho inzu, itumanaho, umutekano n’ibindi byangombwa nkenerwa mu kazi byose byishyurwa na Leta.

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo (RDC)

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahembwa 51,500 by’amadolari ya Amerika. Aya angana na 49,776,665.80 mu mafaranga y’u Rwanda. Kuri aya mafaranga hiyongeraho ibyangombwa byose Umukuru w’Igihugu akenera byishyurwa na Leta.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger