Menya ingaruka zikomeye inzoga zigira ku buzima bwacu
Muri iyi minsi Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ubukangurambaga Ku rubyiruko n’Abaturarwanda bose muri rusange kwirinda gukomeza kunywa inzoga Ku kigero cyo hejuru “Tunyweless” kubera ingaruka zitandukanye zigira ku buzima.
Abatari bake banywa inzoga zaba iza gakondo cyangwa izikorwa n’inganda za kizingu nk’uko tubyita. Nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse twifuje kubagezaho ingaruka z’inzoga ku buzima bw’imyororkere bwa muntu, haba ku gitsina gabo cyangwa se igitsina gore.
Kunywa inzoga ku gitsina gabo
Igitsina gabo nibo bagize umubare munini w’abantu banywa inzoga. Mu bihe byashize hahozeho ubumenyi bupfuye ko inzoga zongerera umugabo ingufu n’ubushake by’imibonano mpuzabitsina. Muri iki gihe ubumenyi dufitiye gihamya bugaragaza ko ahubwo inzoga zangiza ubuzima bw’imyororekere bw’umugabo muri ubu buryo:
· Inzoga zigabanya imisemburo ya kigabo isanzwe ikorwa n’ubwonko
· Inzoga zigabanya gusohora umusemburo w’ingenzi witwa testosterone usohorwa n’ubugabo.
· Mu igogora ry’inzoga habamo intambwe imwe itanga imyanda yangiza uturemangingo mu mubiri cyane cyane utugize imyanya ndagagitsina y’umugabo
· Ubushakashatsi bwakorewe mu mbeba z’igitsina gabo (inyamaswa zizanzwe zifashishwa kuko zifite aho zihurira na muntu) bwerekanye ko kunywa inzoga bigabanya ku kigero kingana na 46 ku ijana amahirwe yo kubyara ndetse bikaba byanaviramo bamwe uburemba.
Kunywa inzoga ku gitsina gore
Nubwo mu bihugu bimwe usanga abagore banywa inzoga atari benshi nk’abagabo ariko nabo bagaragara mu mubare w’abazinywa kandi zikabagiraho ingaruka zikomeye.
Kunywa inzoga mu gihe cya mbere y’ubwangavu byangiza gukura k’umwana haba inyuma hagaragara, amagufwa ye ndetse n’imyanya y’imyibarukiro. Ubushakashatsi bwakorewe ku bakobwa biga mu mashuri yisumbuye umwaka wa kabiri muri leta zunze ubumwe za amerika bwerekanye ko muri bo 22 ku ijana bemeye ko banywa inzoga, ndetse bikaba bigira ingaruka zo kugabanya imisemburo yabo, ibi bikaba bivamo gutinda gutangira igihe cy’ubwangavu.
Bitandukanye no ku mugabo, ku mugore watangiye kujya mu mihango inzoga zongera imisemburo ya kigore yitwa estrogene bityo bigateza akavuyo mu kwezi k’umugore kuko ubusanzwe bisaba ko imisemburo iba iri ku kigero gisanzwe. Aha umugore/kobwa yerekana ikibazo cyo guhindagurika mu kwezi kw’imihango, bikaba byakomera bikagera aho atagira igihe cy’uburumbuke cyangwa akarekeraho kujya mu mihango iyo kunywa inzoga bikabije.
· Inzoga zigabanya ububobere mu gitsina cy’umugore bituma abangamirwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
· Kunywa inzoga byongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere
· Inzoga zigabanya amahirwe yo gutwita ku mugore.
· Ku bitsina byombi, kunywa inzoga bigabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, bitandukanye n’abibwira ko zabafasha muri icyo gikorwa.
Inzoga ku mugore utwite
Iyo bigeze ku mugore utwite, basabwa kubyitaho bihagije kuko buba ari ubuzima bwa 2 baba bari kwitaho.
Ingaruka z’inzoga ku mugore utwite ni nyinshi, ariko igihe kiba gifite ibyago byo kwangiza umwana kurusha ibindi ni ukuyinywa mu gihembwe cya mbere kuko nibwo ibice by’umwana biba bikiri gukorwa
Zimwe mu ngaruka twavuga z’inzoga ku mugore utwite ni izi zikurikura:
· Gukuramo inda
· Kuvuka afite ibiro bicye
· Kuvuka atagejeje igihe
· Kuvuka afite ikibazo mu bwonko ku buryo no mu gukura kwe agaragaza ibimenyetso ko yasigaye inyuma mu bwenge.
· Kuvukana inenge ku mubiri zigaragara inyuma nko kuvukana intoki nyinshi, n’ibindi .
Nyuma yo kurebera hamwe ingaruka inzoga zigira ku buzima bw’imyororokere reka tubabwire ko inzoga zinangiza umwijima kurusha ibindi bice mu mubiri, aho ugeraho ukamungwa maze umuntu akarwara indwara yitwa cirrhose, indwara yivugana abatari bake ku isi.
Nkuko twabibonye kunywa inzoga biramenyerewe, gusa abantu benshi ntibaba bazi ingaruka, hari iziva mu kuzinywa igihe kinini cyangwa kunywa nyinshi. Ubishoboye wazireka burundu cyangwa ukanywa nkeye. Ku mugore utwite ariko, kunywa inzoga ni ikizira.