AmakuruUrukundo

Menya impamvu mu kwezi kwa buki abagore bakunda cyane imibonano mpuzabitsina kurusha abagabo

Igihembwe cya kabiri cy’itwita abahanga bacyise ukwezi kwa bucyi mu gutwita (la lune de miel de la grossesse), gitangira nyuma y’amezi abiri ya mbere aho umubyeyi w’ahazaza aba atagifite agaseseme n’umunaniro, ahubwo agatangira kugira ubushake budasazwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Urubuga rwa topsante dukesha iyi nkuru ruvuga ko muri icyi gihembwe amatembabuzi mu gitsina cy’umugore yiyongera, bikaba byanatuma agira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo budasazwe.

Mu gihembwe cya mbere umubyeyi aba afite umunaniro n’umunabi bikomoka ku gutwita, ibi bikaba byanatuma ahurwa imibonano mpuzabitsina.Icyi gihebwe kikaba ari igihebwe kigorana cyane haba ku ruhande rw’umugore ndetse no ku mugabo.

Mu gihembwe cya gatatu, imibonano mpuzabitsina irakorwa ariko uburyo bwo kuyikoramo burahinduka, ndetse n’ubushake ku bagore bamwe buragabanuka kubera ko imbaraga ziba zatangiye kuba nkeya, bitewe nuko umwana aba yatangiye gukura mu nda ya nyina, kandi amaze gufata umwanya munini mu nda abashakanye baba bagomba gusa n’aho bategeranye umwe akirinda kuryama ku wundi, kugira ngo birinde ko umubyeyi yagubwa nabi.

Umugore aba agomba kugira uruhare runini rwo kwita ku bimenyetso abona ku mubiri we kugira ngo abe yabwira umugabo we uburyo bwiza budashobora kumubangamira we n’umwana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger