Menya impamvu icyamamare mu muziki Mercy Masika, yaje mu Rwanda
Ahagana saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 ukuboza2017, nibwo icyamamare mu muziki Mercy Masika yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe aho aje i Kigali kugirango azataramire abazitabira umunsi wo gutanga ibihembo bya Groove Awards .
Mercy Masika aje mu Rwanda ku butumire bwa Groove Awards Rwanda aho azaririmba mu birori bizatangirwamo ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2017 bizatangwa ku bahanzi n’abandi bo muri Gospel bakoze cyane muri 2017. Ibi birori bikaba biteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 17/12/2017 bibere muri Kigali Serena Hotel kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Mercy Masika yavuze ko yishimiye cyane kugera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyane, akaba yakunze uburyo yasanze mu Rwanda ibintu byose biba bitunganyije buri kimwe kiri mu mwanya wacyo.
Mercy Masika abajijwe kimwe mu bibazo itangazamakuru rya hano mu Rwanda rikunze kubaza abahanzi baba bavuye hanze y’igihugu, aho umunyamakuru yamubajije abahanzi yaba azi hano mu Rwanda, Masika yasubije hari abo azi nka Gaby Kamanzi ndetse na Alga( Aline Gahongayire).
Gutora biracyakomeje ku bahanzi bahatanira ibi bihembo aho bikorerwa ku rubuga www.grooveawards.co.rw ugatora uwo ashaka. Gutora kandi bikorerwa kuri terefone aho ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandikamo ijambo ‘groove’ ugasiga akanya, ugakurikizaho code yahawe buri wese uri mu irushanwa, ukohereza ku 5000.
Ibyiciro 13 biri muri Groove Awards Rwanda 2017
1. Umuhanzi w’umwaka
2. Umuhanzikazi w’umwaka
3. Korali y’umwaka
4. Umuhanzi mwiza ukizamuka cyangwa itsinda
5.Indirimbo nziza y’umwaka
6. Indirimbo nziza yo kuramya y’umwaka
7. Indirimbo nziza ya Hiphop
8. Indirimbo nziza y’amashusho
9. Itsinda ryiza ribyina ry’umwaka
10. Ikiganiro cyiza cya Gospel cya Radio
11. Ikiganiro cyiza cya Televiziyo cy’umwaka
12.Umunyamakuru mwiza w’umwaka (Radio)
13.Urubuga rwiza rwa Gikristo
Ibyiciro 6 byahariwe akanama nkemurampaka
1: Umwanditsi mwiza w’indirimbo
2. Umuntu utunganya indirimbo z’amajwi
3. Umuntu utunganya indirimbo z’amashusho
4. Umuhanzi mwiza ukorera umuziki hanze y’u Rwanda
5. Umuhanzi ufite indirimbo yitabirwaho cyane (MTN Caller ringtone)
6. Uwateye inkunga Gospel (Outstanding contributor)