Menya impamvu habaho gufatana hagati y’abari gutera akabariro
Rimwe na rimwe hakunze kumvikana inkuru ko hari abantu bamatanye, igitsina cy’umugabo cyafatiwe mu cy’umugore mu gihe bari mubgikorwa cyo gutera akabariro.
Mu basoma iyi inkuru birashoboka ko hari abo byabayeho, bakaba batanga ubuhamya. Hari abafite inshuti byabayeho. Hari n’abandi byabaye ku baturanyi bigasakuza bakajya kwirebera.
Bamwe bavuga ko biterwa n’amarozi cyangwa imyuka mibi iba yohererejwe abo bantu batera akabariro, akenshi baba biyibye.
Ariko hari abandi benshi, batekereza ko ibyo bintu bitabaho, ari amakabyankuru. Nyamara ariko kumatana ni ibintu bifite ibisobanuro mu buryo bwa “science”. Nubwo bwose ari imbonekarimwe.
Ni iki gitera abantu bibereye mu rukundo, mu ibanga rikomeye, kwisanga bamatanye? Ibyari ibanga rya babiri, bikajya hanze, ubanda ikabota?
Iki kinyamakuru ‘Santé Jeunes’ kibivuga, kivuga ko hari abagore bamwe na bamwe, mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, bagira ibyishimo byinshi mu gihe cyo kurangiza . Ibi iyo bibaye imyanya myibarukiro y’imbere y’umugore irinyeganyeza.
Ikegerana ku buryo ishobora gufatira igitsina cy’umugabo cyane cyane iyo ibyo bibaye umugabo atararangiza, igitsina kigifite umurego.
Uko gufatirwa kw’igitsina gabo mu gitsina gore Icyi kinyamakuru kivuga ko ubusanzwe, bimara hagati y’iminota 15 na 40 bikimatiriye.
Ibi byo gufatana mugihe cyo gutera akabariro bishobora kuvurwa
Ikintu cya mbere ni ugutuza, ugategereza nta bwoba. Bigeraho bikamatanuka. Kugerageza gukurura uvananamo igitsinagabo ku mbaraga, ni bibi cyane. Usibye ko bishobora kubabaza umugore, ngo bituma bimatira kurushaho.
Mu gihe hashize iminota isaga 40 bigifatiriye, umuti wa mbere ni uguseseka urutoki gahoro gahoro werekeza inyuma mu kibuno cy’umugore, ukarugumishimamo umwanya muto.
Ibyo bituma ya myanya y’imbere y’umugore yari yafatiriye irekura, ku buryo noneho igitsinagabo gishobora kuvamo nta ngorane.
Iyo ubwo buryo bwanze bigakomeza kumatana, ni ugutumaho Imbangukiragutabara (ambulance) ikabajyana ku bitaro biri hafi. Biravurwa bigakira.
Inama igirwa abantu ni ukwitondera gukorera imibonano-mpuzabitsina mu mazi: mu kiyaga, muri piscine cyangwa muri beignoir. Kuko amazi agira uruhare mu gutuma izo ‘contractions du perynee’ ziba, bikongera ibyago byo kumatana.