Menya impamvu abagore barusha abagabo ubudahangarwa bwo gusazira imburagihe
Abagabo bazwiho kugira ubuzima buhagaze neza bufite ingufu ariko nanone ibyo bikarangira vuba mu gihe barigusatira iza bukuru, akenshi abagabo n’abagore baratandukanye mu gihe cyo gusaza kuko abagabo byagaragaye ko aribo bakunze gusazira imburagihe. Niki kibitera?
Abagabo benshi usanga batamenya ubuzima bwabo bwaburi munsi usanga Abagore aribyo bitayeho cyane, bimwe bituma umugabo asaza vuba kurusha umugore.
-Abagagabo aho bava bakagera ntibakunda kwivuza, umugabo ararwara akumva nyacyo bimubwiye mugihe igitsina gore cyitirengagiza uburwayi ubwaribwo bwose
– Abagabo bashakira umugati mumirimo iteye ubwoba bikabaviramo impanuka, gutwaramachine ,gucukura amabuye yagaciro, kubaka imituriwa miremirecyane , kujya kurugamba, kwikorera imizigo mugihe abagore bo ntawushakira umugati mumirimo ikanganye nkiyi yose tuvuze hano.
-Abagabo biyahuza ibiyobyabwenge cyane kujya mungeso mbi kubwinshi, mugihe abagore bo umubare wabo urihasi cyane.
-Impamvu ya 4 nuko abagabo bakunda kwiyahura abagore bakunda kugira agahinda kadasanzwe gusa nubwo aribo bakunda kubabara ntago aribo biyahura cyane. umugore iyo yagize ikibazo yitabaza umugira inama ariko umugabo we ahita afata umwanzuro ahubutse wo kwiyahura.
-Kutita kumibiri yabo cg amafunguro adafite Ireme ntibabibonere umwanya mugihe abagore aribyo baha agaciro cyane.
Gusabana, abagore barasabana cyane abagabo ntibakunda gusabana abagore bo babikunda cyane.
-Abagabo ntibakunda gukora imyitozo ngorora mubiri kubera akazi bakora ntibabibonere uwanya, Mugihe abagore babona uwo mwanya.