Menya imikoreshereze y’imiti irinda abakobwa gusama inda mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye
Imiti irinda abakobwa gusama inda zitungurabye mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, ni kimwe mu gisubizo gifasha Isi kurinda ubwiyongere bukabije bw’abaturage bakomeza kwiyongera umunsi ku w’undi kandi ubuso batuyeho bbwo butiyongera.
Mu guhangana n’iki, abaturage bashishikarizwa kuboneza urubyaro bifashishijwe uburyo bw’igihe kirekire burimo; ibinini, inshinge, no kwifungisha burundu ku bagore cyangwa ku bagabo kimwe n’agakingirizo.
Hari n’ubundi buryo ariko umugore ashobora kwitabaza igihe agakingirizo kangiritse mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, katakoreshejwe cyangwa se yibagiwe ubundi bwo kuboneza urubyaro asanzwe ukoresha.
Ubu buryo buzwi nka ‘Emergency contraception’ bumurinda kuba yasama igihe cyose abukoresheje nta minsi itatu ushize akoze imibonano mpuzabitsina.
Ese ubu buryo bukoreshwa gute?
Ubu buryo buri mu bwoko bw’ibinini (morning after pills) n’agapira gashyirwa muri nyababyeyi (Intrauterine device).
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, risobanura ko ibi binini bikurinda gusama binyuze mu guhagarika cyangwa gutinza igihe cy’uburumbuke (Ovulation).
Ni mu gihe agapira ko kazana impinduka mu miterere y’intanga ngabo n’intanga ngore mbere y’uko bihura.
Aka ko gasanzwe kanifashishwa mu kuboneza urubyaro by’igihe kirekire kandi kugakoresha bisaba kubaza umuganga ubifitemo ubumenyi buhagije.
Ibizwi cyane mu Rwanda ni Norlevo igurwa muri farumasi zigenga bidasabye ko uyandikirwa na muganga.
Biba byiza iyo uyifashe ukimara gukora imibonano mpuzabitsina kuko aribwo uba ufite amahirwe angana na 85% yo kudasama.
Ibi bivuze ko kandi bishoboka kuba wayikoresha nyamara nyuma ukisanga wasamye.
Ibi binini bikoreshwa nibura bitarenze amasaha 72 umuntu akoze imibonano mpuzabitsina.
Abakora mu bijyanye n’imiti basobanura ko bishobora guhindura ukwezi k’umukobwa, itariki yo kujya mu mihango ikigira imbere cyangwa inyuma.
Ku bari munsi y’imyaka y’ubukure, ni ibinini bishobora kwangiza imisemburo yabo.
Farumasi zitandukanye IGIHEdukesha iyi nkuru yasuye, zatangaje ko ku kigero cya 80% ibi binini bigurwa n’urubyiruko. Abagabo babigurira abakobwa nabo baraboneka usibye ko ngo aba ari bake.
Ibyitwa Norlevo ni byo bigurwa cyane bigura 10.000 Frw, naho ibyitwa Pill 72 bigura 6000 Frw.
Itandukaniro ryabyo ni ku nganda zabikoze kuko nka Norlevo ikorerwa mu Bufaransa naho Pill 72 igakorerwa mu Buhinde.
Ubu bwoko bwombi bukora mu masaha 72 umukobwa amaze gukora imibonano mpuzabitsina.
Bifite ubushobozi bwo gutuma intanga guhura, bishobora kubuza intanga kwinjira aho izakurira muri nyababyeyi.
Mu buryo busanzwe mu gihe cy’iminsi itatu, intanga iba yamaze kwinjira muri nyababyeyi. Icyo gihe rero ibi binini ntacyo byafasha ubinyoye.
Uretse iyi miti iboneka cyane muri farumasi n’amavuriro yigenga, Umuyobozi Ushinzwe guhuza gahunda zo kuboneza urubyaro muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Anicet Nzabonimpa, avuga ko mu mavuriro ya leta nabo baba bafite uburyo bashobora gukoresha bukakurinda kuba wasama.
Ati “Hari uburyo dushobora gukoresha ibinini bisanzwe bikoreshwa mu kuboneza urubyaro ariko tugahindura uko bisanzwe bitangwa, icyo gihe bisaba ngo dutange byinshi. Bisaba ariko kubanza kubonana na muganga.”
Kimwe n’indi miti yose by’umwihariko iyo kuboneza urubyaro, iyi miti inyobwa nyuma y’imibonano mpuzabitsina nayo hari ingaruka igira ku buzima zirimo kubabara mu nda, iseseme, umunaniro, kurwara umutwe, kuva kandi utari mu mihango n’ibindi.
Ibi byose ngo ni ibintu bitamara igihe kinini kuko mu munsi umwe umuntu aba yongeye kumererwa.
Si byiza kubikoresha inshuro nyinshi, kuko bitewe n’uko birinda gusama mu gihe igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyarangiye, biba byarakoranywe imisemburo myinshi ugereranyije n’ibinini bisanzwe byo kuboneza urubyaro.
Kuki itari ku rutonde rw’imiti y’ingenzi mu Rwanda?
Dr Nzabonimpa avuga ko ibi binini bidashyirwa ku rutonde rw’imiti y’ingenzi mu Rwanda, kuko gahunda ya leta ari ugushishikariza abantu kuboneza urubyaro by’igihe kirekire.
Ati “Gahunda ya Leta y’u Rwanda ni ukugira ngo umuntu yitegure hakiri kare, yirinde inda zitifujwe […] Nicyo gituma usanga nk’iyo gahunda yindi tutayishyiramo imbaraga cyane kuko itandukanye na gahunda yo kuvuga ngo tuboneze urubyaro ariko tunirinde Sida.”
Imibare yashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko kuboneza urubyaro biri ku kigero kiri hejuru ya 50%, mu 2005 byari ku 10%.