Menya icyiza cyo gusomana n’icyo bifasha umubiri w’umuntu ubikora
Ubusanzwe gusomana benshi babifata nk’ikimenyetso kigaragaza abakundana ariko bitabujije ko hari n’ababifata nk’imyitwarire mibi ituma umuntu runaka yishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi.
Hano twafata urugero nko muri Afurika aho abenshi bafata gusomana nk’igikorwa cy’urukozasoni ku buryo ubikora bamufata nk’uwataye umuco akadukira imico y’abanyamahanga.
Ibi bitewe n’abantu n’imico yabo bifatwa mu buryo butandukanye.
Andréa Demirjian uzwi nk’impuguke akaba n’umwanditsi w’ibitabo we yemeza ko gusomana ari ikimenyetso cy’urukundo nya kuri.
Yagize ati “Gusomana ni urukundo ruhamye.
Uba wageze mu mwanya wa roho yawe.
Gusomana bigera ku ndiba y’umutima wawe kuko ni bwo buryo bwo kugaragaza urukundo nyarwo.
Gusomana rimwe ku munsi bishobora kukurinda kurwara.”
Imimaro 8 umubiri w’umuntu wungukira mu gusomana:
1.Bifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso
Impuguke Demirjian ivuga ko “gusomana” bituma umutima w’umuntu utera neza, bikawuha umutuzo uwuha kugabanya umuvuduko w’amaraso. Bituma amaraso atembera neza mu ngingo zose z’umubiri.
2. Bigabanya kuribwa umutwe n’imisonga
Demirjian avuga ko nk’umuntu uribwa umutwe ndetse n’abaribwa kubera kujya mu mihango, iyo basomanye n’abo bakunda akanya kanini bibafasha kugabanya uburibwe bari bafite.
Uyu mugabo avuga ko nk’ababana cyangwa abakundana, badakwiye kugira urwitwazo igihe barwaye umutwe, ahubwo ko ari byiza gufatirana icyo gihe bagasoma abakunzi babo kugira ngo nabo boroherwe.
3. Byoza amenyo
Kubera imvubura z’amacandwe zivubura menshi iyo muri gusomana, ayo macandwe yoza amenyo, bikayarinda umwanda ushobora kuyajyaho ukagutera uburwayi bw’amenyo.
4. Kwigirira icyizere
Ubushakashatsi bwakorewe mu Budage bwagaragaje ko abagabo bava iwabo mu ngo bamaze gusomana n’abagore babo, biriranwa icyizere n’akanyamuneza ku kazi kandi bagatanga umusaruro.
5. Bituma uhorana itoto
Demirjian avuga ko gusomana birambura imitsi yo mu ijosi n’ibice byo ruhekenyero bigahora birambuye ari naho hakunze kugaragaza ko umuntu akuze. Iyi mpuguke ivuga ko mu gusomana uba urambura iyo mitsi maze uhagora ugaragara nk’umusore cyangwa inkumi.
6. Ni intangiriro nziza ku bashaka gutera akabariro
Demirjian avuga ko iyo mugiye gukora imibonano mpuzabitsina, hari ubwo mwese cyangwa umwe muri mwe aba atabishaka cyangwa atabirimo neza.
Avuga ko gusomana ariyo ntangiriro nziza, ituma mubanza kwiyumvanamo, bikaza gutuma n’igikorwa kiri imbere kigenda neza.
7.Gusomana bibyutsa imisemburo y’ibyishimo
Niba ubabaye, wikiyicisha agahinda, shaka umukunzi wawe umuhe akabizu. Demirjian avuga ko gusomana bivumbura imisemburo y’ibyishimo mu bwonko, uwari ufite agahinda kakagenda.
8. Kugabanya umubyibuho
Demirjian avuga ko gusomana ari byiza kuko bigufasha kugabanya ibiro iyo ufite umubyibuho ukabije.
Avuga ko ubusanzwe nk’iyo uri muri siporo isanzwe, nibura bigutwara iminota 30 kugira ngo ugabanye calories hagati ya 8 na 16 mu mubiri wawe, nyamara ngo gusomana by’akanya gato bishobora kubigufashamo byihuse.
Uruhande runini rw’abakubdana ruhamya ko gusomana ari impamya kuri y’urukundo ruhanye kuko bigoye kuba wabona abakundana, badafata umwanya wo guhurira muri iki gikorwa.