AmakuruUbuzima

Menya byinshi ku ndwara y’imidido yakunze kwitiranywa n’amarozi

Imidido (Podoconiosis), ni indwara iterwa n’ituyoka duto cyane tuba mu butaka twaruma umuntu tukamusigamo ibishorobwa byatwo umubiri we utashobora guhangana natwo ngo utwice agahera ko arwara iyo ndwara.

Umuntu ugifatwa n’indwara y’imidido ashobora kugira umuriro, kuribwa mu dusabo tw’intanga ku mugabo cyangwa kubyimba inturugunyu (lymph nodes), kubyimba amaguru, kubyimba imyanya myibarukiro y’inyuma cyangwa ashobora no kubyimba urwagashya n’umwijima igihe iyo ndwara ikomeje kwiyongera.

Iyi ndwara kandi y’imidido ntikunze kugaragaza ibimenyenso hakiri kare ngo yitabweho hakiyongeraho n’imyumvire itari myiza yo kumva ko uwayirwaye yarozwe n’ubuvuzi butari bwagateye imbere mu Rwanda bigatuma abayirwaye barahoranaga akato gakomeye kabagizeho n’ingaruka mbi mu buzima bwa buri munsi.

Bamwe mu barwaye iyi ndwara, bavuga ko n’ubwo bahabwa ubufasha mu guhangana nayo, bagifite ibibazo by’akato bagihabwa n’abaturanyi ndetse hari n’abababwira ko barozwe bagasaba Leta ko bakwitabwaho iyo myumvire bamwe babagiraho igahinduka.

Nyirandikubwimana Esperance w’imyaka 58 y’amavuko, ni umwe muri bo uhabwa ubuvuzi muri Heart and Sole Africa, HASA, gikorera muri Saint Vincent Muhoza, avuga ko n’ubwo iyi ndwara ayimaranye igihe imaze koroha ugereranyije n’uko mbere yo kwitabwaho byari bimeze.

Yagize ati” Iyi ndwara nayirwaye mfite imyaka 28, icyo gihe byarandyaga cyane ndetse nkahorana n’amatabaza mu matako ariko ngeze hano baramfashije baramvura bangira inama yo kugerageza kwambara inkweto. Ubu byaroroshye sinkishimagura n’inkweto ndazambara.”

Akomeza agira ati” Iyo urebye mu baturage hari uza akakubaza niba utararozwe, abandi bakibaza niba utagira umwanda mbese usanga tugihabwa akato n’ubwo tuza hano bakadufasha mu buvuzi no mu biganiro. Turasaba ko hakorwa ibishoboka ako kato kakavanwaho.”

Umuyobozi wa gahunda muri HASA, Uwizeyimana Jeanne, avuga ko n’ubwo atakwemeza neza ko imidido ikira kubera ubumuga isigira abayirwaye n’ibikomere ari byiza kuyivuza hakiri kare kuko iyo yitaweho izo ngaruka zose zigabanyuka, agasaba abantu kujya bayisuzumisha mu gihe cyose bumva hari ibimenyenso bibagaragayeho.

Yagize ati” Ntabwo twakwemera neza ko imidido ikira ariko iyo tubitayeho ubona ko hari impinduka zahabaye, turasaba abantu bose bumva hari ibimenyenso by’iyo ndwara biyumvisheho kujya bajya kuyisuzumisha hakiri kare kuko iyo yitaweho hakiri kare n’ingaruka iteza ziba nke ku buryo hari n’aho utamenya ko yayirwaye.”

Indwara y’imidido ikunze kwibasira abantu badakunze kwambara inkweto kuko utuyoka tuyitera bitworohera kwingira mu mubiri w’umuntu igihe cyose uwo mubiri udafite ubudahangarwa buhagije bwo kuyirwanya kandi byanagaragaye ko ikunze no kwibasira abantu batuye ku butaka bw’amabiye yaturutse mu birunga byiganje mu Majyaruguru n’Uburengerazuba.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kivuga ko iyi ndwara iramutse igaragaye kare cyane, umurwayi ashobora gukurikiranwa akaba yakira burundu ariko kuko iboneka yaramaze kurengerana ngo biragorana uretse ko umuntu avurwa akaba yakoroherwa ndetse akagira ngo yarakize ariko iyo yongeye kugenza bya birenge bye hasi twa tuyoka turagaruka bigatuma indwara iba mbisi kurenza mbere.

ku bantu bamaze kurwara imidido ni ngombwa gushaka inkweto zo gushyiramo ibirenge, ku batarandura iyi ndwara, ni byiza guhora bambaye inkweto kugira ngo batazagira aho bahurira n’iyi ndwara.

Zimwe mu nkweto zambawe n’abarwaye iyi ndwara

Si byiza kandi guha akato umuntu wamaze kurwara imidido kuko itandura na gato kandi iyo umuntu akurikiranwe ashobora kugira amahirwe yo gukira.

Iyi ndwara ishobora kuvurwa igakira
Benshi bayifataga nk’amarozi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger