AmakuruAmakuru ashushye

Menya byinshi ku ikoranabuhanga ryashyizweho mu rwego rwo kurwanya coronavirus mubashoferi bambukiranya imipaka

Ibihugu bihuriye mu muryango wa Africa y’uburasirazuba (EAC) byamaze kwemeranywa ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwari busanzweho bwo kugenzura ibicuruzwa, bugiye no kwifashishwa mukugenzura abashoferi murwego rwo gukomeza ingamba zo kurwanya corona virus.

Ibi byaganiriweho kubera  umubare munini w’abandura icyorezo cya Covid 19 mu bashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka, byaganiriweho mu nama yahuje amaminisitiri bashinzwe ubwikorezi n’abashinzwe ubuzima bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Bemezako  ko umushoferi mbere yo kwinjira mu kindi gihugu azajya apimirwa iwabo kandi hakurikiranwe urugendo rwe rwose hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga busanzwe bwifashishwa mu gukurikirana ibicuruzwa byinjiye mu gihugu.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije yabwiye RBA muri aya amagambo

Ati”Umushoferi utwara rukururana agiye kujya ahaguruka mu gihugu cye yasuzumwe ku buryo azaba afite na ceritificat yemeza ko nta ndwara arwaye ndetse ayo makuru hakabaho kuyahanahana hagati y’ibihugu byose bigize uyu muryango”

Dr Ngamije kandi yakomeje Avuga ati“iyo rero ni inkuru nziza kuko umuntu azaba azi ngo uyu mushoferi uri mu muhanda mu minsi 14 certificat ifite agaciro kayo nta kibazo yagombye kudutera kuko icya mbere laboratwari azasuzumirwamo izaba yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ukorera muri icyo gihugu arimo.

Icya kabiri ni uko uwo muntu ahawe amabwiriza yo kwirinda mu nzira hose anyura hazaba hari ahantu yemerewe guhagarara. Kuva Mombasa kugera Uganda, aho umuntu azajya ahagarara harazwi, ntazajya ahagarara ngo ajye mu giturage guhura na kanaka na kanaka.”

Yakomeje avuga ikiyongereyeho aruko bagiye kugira abashoferi bapimwe doreko atariko byari bisanzwe

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iki cyorezo kikimara kugaragara ku butaka bw’u Rwanda,umubare munini w’abacyandura wabanje kuba mu binjiraga mu gihugu bava hanze. Imipaka bayifunze hakurikiyeho gushakisha abo babaga bahuye na bo bose. Kugeza ubu, imibare ishyirwa ahagaragara buri munsi na MINISANTE igaragaza ko abandura buri munsi ABA ari abashoferi b’amakamyo n’abo bahuye nabo.

Ndarubogoye Abdul uhagarariye abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka avuga ko ubu buryo buzabafasha cyane kandi ko biteguye  gufatanya nababishinzwe murwego rwo gushyira mubikorwa imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ndetse n’ubufatanye mugukomeza guhashya iki cyorezo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger