Menya amateka ya Pasiteri Ezra Mpyisi witabye Imana ku myaka 102
Pasiteri Ezra Mpyisi, umwe mu nararibonye izwi cyane akaba n’umuvugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi mu Rwanda, yapfuye afite imyaka 102.
Ibinyamakuru birimo na RBA bitangaza ko umuryango wa Pasitoro Mpyisi ari wo “wemeje iyi nkuru y’akababaro”.
Ezra Mpyisi yari muntu ki?
Yavuze ko yavutse mu 1922 ku musozi wa Gishike cya Nkobwa hafi y’i Nyanza ahari mu murwa mukuru w’u Rwanda ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga.
Yize amashuri abanza i Rwamwata hafi y’iwabo, ayarangiriza ku misiyoni ya Gitwe ku birometero hafi 20 uvuye iwabo, amashuri 8 abanza ni yo yari menshi ku gihe cye.
Mpyisi avuga ko yabatijwe nk’umudiventiste mu 1934 agahabwa izina rya Ezra.
Nyuma y’amashuri abanza yatangiye kwigisha mu mashuri abanza hafi y’iwabo nyuma ajya kwigisha ku Kibuye, akaba ariho yashatse umugore akorera.
Mu biganiro bitandukanye yatanze, yavuze ko yashatse umugore afite imyaka 20, uwo mugore akaza gupfa amusigiye umwana w’imyaka umunani, nyuma akaza gushaka undi babyaranye abana umunani.
Mu 1951 ni bwo yahawe ubupasitoro mu badiventiste b’umunsi wa karindwi, atangira imirimo y’ivugabutumwa yakoreye mu bihugu bitanu byo mu karere ahereye muri Congo.
Imirimo yakoze
Mpyisi avuga ko Umwami Mutara III Rudahigwa yashatse kuringaniza amadini mu butegetsi nyuma yo kubona ko aba Gatolika ari bo biganje mu nzego zose, maze agategeka ko amadini yose ahagararirwa mu nama nkuru y’igihugu, bamwe bayigereranya n’Inteko Ishingamategeko y’ubu.
Mpyisi yatorewe guhagararira Abadiventiste muri iyo nama, avuga ko nyuma yabaye inshuti na Rudahigwa ndetse n’uwamusimbuye Kigeli V Ndahindurwa, akaba nk’umujyanama wabo.
Yagize ati: “Kigeli nawe aciwe yansanze muri Kenya, ni njye wamujyanye muri Amerika mushakira aho acumbika n’uko azabona ubuhungiro musigayo nsubira mu mirimo yanjye, ntiyongeye kuvayo.”
Kigeli yatanze mu 2016 aba muri Amerika. Mpyisi yagiyeyo igihe hari impaka z’aho azashyingurwa, bivugwa ko yagize uruhare mu gutuma urukiko rwaho rutegeka ko Kigeli ajya gutabarizwa (gushyingurwa) mu Rwanda.
Mu 1960, Mpyisi yagiye kwiga muri kaminuza ya Solusi muri Zimbabwe, kuva icyo gihe ntiyagarutse mu Rwanda kuko bamwe mu batutsi bari barahunze nyuma y’imvururu zakuyeho ubwami mu 1959.
Mpyisi yavuze ko ari we “mudivantiste wa mbere mu Rwanda, Burundi na Congo wabonye icyete [icyangombwa] cya kaminuza ya tewoloji” yakuye i Solusi.
Yakoze imirimo y’ivugabutumwa mu Burundi, Tanzania, Uganda na Kenya.
Yagize ati: “Nabaye pasteri mukuru wa Nairobi Central Church imyaka umunani. Ni njye mwirabura wa mbere wayoboye iyo Central Church kuko mbere yayoborwaga n’abazungu.”
Mpyisi yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1992 afite imyaka 70, ataha mu Rwanda mu 1997.
’Byose narabibonye’
Nubwo yari mu kiruhuko cy’izabukuru, Mpyisi yakomeje imirimo itandukanye cyane cyane y’ivugabutumwa, gushinga amashuri y’Abadiventiste, no kwigisha Bibiliya.
Mu mpera z’imyaka ya 2010 ni bwo yakunze kumvikana cyane yigisha ijambo ry’Imana ku maradio atandukanye muri Kigali, ndetse nyuma aha abanyamakuru ibiganiro kuri YouTube.
Mu myaka ya vuba aha ishize Ezra Mpyisi ntiyongeye kumvikana cyane kubera intege nke z’ubusaza.
Ubwo yakorerwaga ibirori byo kwizihiza imyaka 100 muri Nzeri(9) 2022, Mpyisi yavuze ko nta cyo atabonye mu buzima.
Yagize ati: “Kugira ngo mare imyaka 100 nabonye ibintu byinshi, nabonye ibyiza nabonye ibibi, nabonye ibyaha bikorwa, nabonye ubugome, nabonye ubwicanyi, nabonye amakwe, nabonye ibirori, igisigaye ni ugupfa ibindi byose narabibonye.”
Ni iki Mpyisi azibukirwaho?
Mu magambo ye kenshi yaranzwe no kugaruka kuri Yesu no kuri Bibiliya.
Benshi mu Rwanda bazakomeza kumwibuka nk’umuvugabutumwa ushobora kuba ari we wari ushaje kurusha abandi bose mu Rwanda.
Bazamwibukira kandi ku gutebya cyane, kudatinya uwo ari we wese mu mvugo ze, n’ibikorwa yakoze birimo amashuri yashinze n’icyo yamariye abayize.
Abajijwe ku ibanga ryo kuramba, Mpyisi yagize ati: “Ni ubuntu bw’Imana… Ariko ukagira n’ibyo ugomba kwirinda;
“Kugira umutima watwawe no gusambana bishajisha umuntu…Irari ry’abagore rigutwara ubwenge.
“Kunywa inzoga n’itabi na byo birashajisha.
“Ikirutaho ni ukwanga urwangano, ibitekerezo bibi byo kwangana, byo kwicana, biragatsindwa bishajisha imburagihe, guhora utekereza intambara, kurwana, kugira nabi, abo wagiriye nabi ugahorana ubwoba, nta mahoro ugira.
Yongeraho ati: “Ibi birwara [indwara zitandura zibasira abakuze] na byo birashajisha.”