Menya akamaro kurusenda kummubiri w’umuntu harimo no kugabanya umubyibuho ukabije
Burya ngo urusendanni kimwe mu biribwa bifasha imubiri w’umuntu kumererwa neza no kugaragara neza, harimo kukuba rufasha uwaruriye kugabanya umubyibuho ukabije.
Bimwe mu bibazo bituruka ku mirire bishobora gutera umuntu indwara urusenda ruhangana nabyo dore ko abahanga bavuga ko runongera ubudahangarwa bw’ umubiri.
Kugabanya umubyibuho ukabije
Umubyibuho ukabije abahanga mu by’ ubuzima bavuga ko wongera ibyago byo kurwara indwara zitandura nk’ umutima, diyabeti, umuvuduko ukabije w’ amaraso na kanseri.
Nubwo izi ndwara ziri muzihangayikishije benshi muri iyi minsi, kimwe mu bisubizo byo kuzirinda ni ukurya urusenda. Abahanga mu by’ imirire bavuga ko iyo wongereye urusenda mu biryo rugabanyamo ibinyabutabire bitera kubyibuha(ibinure).
Urusenda ntabwo rugabanya ibinure mu biryo gusa ahubwo runagabanya isukari mu mubiri kuko rwongera ibyitwa insuline bishinzwe kuganya isukari igihe yabaye nyinshi mu mubiri. Urusenda rwongera insuline mu mubiri igihe umuntu ariye urufite ingano ya capsaicin iri hagati ya 0.01 na 0.02% buri munsi kugera ku cy’ ibyumweru 6.
Rugabanya ibyago byo kurwara umutima
Capsaicin igabanya ibyago byo kurwara indwara z’ umutima nka ‘atherosclerosis na coronary heart diseases’.
Urusenda rurinda abantu kurwara kanseri
Urusenda rubamo ibyitwa carotenoid, flavonoids, acide phenolique na acide ascorbique bigabanya ibyago byo kwirema kw’ ibibyimba mu mubiri.
Capsaicin ituma habaho gupfa kwa cellule zongera ibyago byo kurwara kanseri. Izo cellule ziba mu rwagashya, ibihaha, mu dusabo tw’ intanga, no mu mihogo .
Rwongera ubudahangarwa bw’ umubiri
Kurya urusenda bisukura inzira z’ ubuhumekero , mu mazuru no mu bihaha bikarinda ibi bice kurwaragurika.
Urusenda rufasha mu itembera neza ry’ amaraso mubiri
Urusenda rugabanya cholesterol mu mubiri bigatuma amaraso atiremamo utubumbe, rugabanya kandi ibyago byo kuvira imbere mu mubiri.