AmakuruUtuntu Nutundi

Menya akamaro ko kurya igisheke abenshi badasanzwe bazi

Kurya igisheke bifitiye umubiri wacu akamaro gakomeye cyane n’ubwo benshi bakibona bakacyihunza.

Igisheke ni kimwe mu bihingwa bigira isukari byamamaye ku isi, igisheke ni cyiza cyane mu buzima bwa muntu kuko gishobora gukorwamo ibyo kurya, igikoma, umutobe. Igisheke gifitiye umubiri w’umuntu akamaro bitewe n’uko kiganjemo vitamine, imyunyu ngugu ndetse n’intungamubiri zitandukanye.

Igisheke kigizwe n’amazi n’isukari ari yo mpamvu wumva kiryohereye cyane. Igisheke kibamo acide amino ifite umumaro ukomeye wo gitanga intungamubiri z’ingenzi, igisheke kandi gifite vitamine zitandukanye nka B1, B2, B6, vitamine C ndetse n’imyunyu ngugu nka calisiyumu, phosphore, iron …

Tugiye kurebera hamwe akamaro k’umutobe w’igisheke cyangwa se igisheke mu mubiri w’umuntu n’impavu udakwiye kukibagirwa mu mafunguro yose ugomba gufata:

Igisheke kirinda amenyo kwangirika:
Bitewe n’uko igisheke gikungahaye ku myunyu ngugu n’intungamubiri zitandukanye bituma amenyo adashirira cyane cyane ku bana bato muri rusange igisheke kirinda kwangirika kw’amenyo no kurwanya impumuro mbi mu kanwa. biba byiza nyuma yo gufata amafunguro ukarenzaho agasate k’igisheke bigufasha kugira amenyo mazima.

Igisheke gifite intungamubiri zikomeye

Igisheke kivura gripe ndetse n’ibibazo byo mu muhogo:
Kunywa ikirahure kimwe cy’umutobe w’igisheke ni imwe mu ngamba zagufasha kurwanya indwara zifitanye isano n’ubukonje, niba ujya uhura n’indwara yo mu muhogo, umutobe w’igisheke ni igisubizo ku buzima bwawe.

Igisheke gifasha mu kuvura amaso yabaye umuhondo:
Umutobe w’igisheke ni umwe mu miti gakondo mu gukiza amaso y’umuhondo. Ku bantu bafite icyo kibazo, iyo unyoye ibirahuri bibiri by’umutobe w’igisheke ukavangamo umunyu, bigufasha gukira vuba ugasubirana amaso y’umweru.
Igisheke kandi gituma umuntu agira uruhu rukeye.

Igisheke cyongera ubwirinzi bw’umubiri:
Igisheke gikungahaye kuri kalisiyumu, chromium, cobalt, copper, magnesium, manganese, phosphore, potassium, zinc , vitamine A, vitamine C, vitamine B1, B2, B5 na vitamine B6, igisheke kandi kibamo chlophyll, antioxydants, proteins, fibres n’izindi ntungamubiri z’ingenzi mu buzima.

Ibi byose bigize igisheke bifasha umubiri kurwanya cancer, kuringaniza isukari mu maraso ku barwayi ba diyabete, kugabanya umuriro, gusukura impyiko, gusukura igifu, umutima, amaso , ubwonko n’imyanya myibarukiro, igisheke kandi kivura indwara nyinshi.

Igisheke gikesha uruhu:
Mu gisheke habamo acide yitwa alpha hydroxyl acid (AHA) ifite akamaro ko kuvugurura uruhu rukagubwa neza. Ni byiza gukoresha umutobe w’igisheke ukawusiga ku ruhu bigufasha kugira uruhu rwiza kandi udahenzwe.

Igisheke kirwanya kanseri y’amabere:
Bitewe na kalisiyumu , potasiyumu na magnesium. Indwara nka kanseri ntizishobora gukura. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa umutobe w’igisheke birwanya kanseri cyane cyane iy’amabere.

Uku niko ibishyimbo bihingwa

Igisheke gituma impyiko zitazamo amabuye:
Iki ni ikintu cy’ingenzi abantu bose bakwiye kuzirikana, kunywa umutobe w’iigisheke ni uburyo bwa gakondo bufasha gkura amabuye mu mpyiko ku buryo bwihuse. Iyi ndwara yo kugira amabuye mu mpyiko iterwa no kutanywa amazi ahagije.

mu gihe cyo gutwita igisheke kigabanya kuruka:
Abagore batwite bakunda guhura n’ikibazo cyo kuruka bashobora gufata umutobe w’igisheke bakavanga na tangawizi akajya abinywa nibuze rimwe ku munsi.

Muri macye igisheke ni ikiribwa gifitiye umubiri akamaro kuko gifite intungamubiri zitandukanye ndetse n’imyunyu ngugu y’amoko yose ifasha umubiri kurwanya n gukumira indwara nyinsi. Nibyiza rero kwibuka ko igisheke kidakwiye kubura mu mafunguro yacu ya buri munsi.

Ukeneye kuduha amakuru cyangwa kwamamaza Vugana natwe kuri 0784581663/0780341462
Source:wwwvkool.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger