Menya akamaro gakomeye utari uzi ko kwirekura ukarira mu gihe ubabaye
Abantu benshi ntibasanzwe bazi ko kurira bifite akamaro gahambaye ku buzima bw’umuntu mu gihe afite intimba n’umubabaro.
Hari ubwo wumva ubabaye ushaka no kurira ariko ukihagararaho, ukimunyamunya ukabuza amarira kuza. N’ubwo hari ubwo ushobora kuba ubitewe n’ahantu uri, biba byiza ko waza gushaka umwanya uri wenyine ukiherera ukarira kuko kurira ubabaye bifitiye umubiri wacu umumaro.
N’ubwo mu muco nyarwanda ngo nta mugabo urira ndetse bakanavuga ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, nyamara burya kurira bifitiye umumaro ubuzima. Nko mu Buyapani ho ubu hasigaye hagezweho “crying clubs”,aho abantu bahurira bakarira. Ibi babifashwamo no kuba bareba amashusho ateye agahinda.
Dore umumaro wo kwirekura ukarira igihe ubabaye nk’uko byatangajwe n’urubuga Healthline:
-Kurira biruhura umutwe: Akenshi iyo ufite intimba cyangwa ikiniga wumva umutwe uremereye. Iyo rero ubashije kurira burya uba uri kugabanya kuremererwa.
-Kurira bisukura amaso: Ubushakashatsi bwerekanye ko 95% bya mikorobi zitera uburwayi bw’amaso zicwa no kurira. Uretse zo kandi, kurira binatuma amaso acya ndetse agahehera.
-Kurira birwanya indwara: Iyo turize amarira atuma umusemburo uzwi nka adrenocorticotropic ugabanyuka. Uyu musemburo bizwi ko iyo ari mwinshi byongera ibyago byo kurwara umutima no guhorana ubwigunge. Binatera umubyibuho udasanzwe.
-Iyo turize umubiri wacu ukora ibyitwa endorphins bihagije: Endorphins zizwiho kugabanya uburibwe mu mubiri.
-Kurira byongera imibanire: Nubona umuntu arira ku bwawe, byaba bitewe n’uko asaba imbabazi cyangwa agize agahinda ku bwawe (wagize ibyago cyangwa wamuhemukiye), uwo muntu aba agukunda.
-Kurira bituma ubasha guhangana n’ibiguhangayikishije: Burya iyo ugize agahinda, iyo wibutse ibibabaje byakubayeho, jya urira kuko bituma udaheranwa na byo.
Nyamara n’ubwo kurira bifite akamaro, guhora urira byerekana ko ufite ikibazo wananiwe kwakira, bityo byaba byiza wegereye abaganga b’impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’imitekerereze bakagufasha.
Gusa na none kurira kose siko gufitiye akamaro ubuzima, kuko kurizwa no gukata igitunguru cyangwa kurizwa no gutokorwa, cyangwa se kurizwa n’uko urebye mu rumuri rwinshi si kimwe no kurira ubabaye.