Menya akamaro gakomeye ko kurya karoti ku buzima bw’umuntu
Hari abantu benshi bakunda karoti, haba kuzihekenya ari mbisi ndetse no kuzirya zihiye, bakazirya kuko zibaryohera ariko batazi akamaro kazo mu mubiri w’umuntu uzirya. Ako kamaro ni ko tugiye kubagezaho.
Nk’uko tubikesha imbuga za interineti za www.femininbio.com na guidedoc.com, ubundi karoti zizwiho kugira ubushobozi bwo gutuma amaso akora neza ndetse no kuyarinda indwara zimwe na zimwe. Ariko si ibyo gusa, kuko iyo zigeze mu mubiri zigira n’ibindi zikora.
1.Karoti zisukura amenyo ndetse n’ishinya
Hari ibiribwa bitandukanye bisukura amenyo, karoti rero ni kimwe muri byo.Guhekenya karoti nyuma yo kurya ni uburyo bw’umwimerere bwo gusukura amenyo, kuko karoti ikuramo ibyo kurya biba byasigaye mu menyo, bityo bikarinda udukoko tuza dukurikiye ibyo byo kurya tukangiza amenyo.
2. Karoti zikungahaye cyane kuri Vitamine A, zigafasha amaso kubona neza
Karoti ni isoko nziza ya vitamine A. Iyo vitamine rero ni ingenzi cyane mu gufasha amaso kubona neza. Kuko zigira ‘beta-carotene’ igera mu mwijima igahinduka vitamine A, nyuma ikivanga n’izindi vitamine ibyo bikaba ari byo bifasha amaso kubona neza. Ikindi kandi, ni uko umuntu ukunda kurya karoti bimurinda ibibazo byo kutabona bizanwa akenshi no gusaza.
3. Karoti zifasha uruhu rw’umuntu kumera neza
Vitamine A iboneka muri karoti, ifasha uruhu, ikarurinda gusaza vuba. Uretse kurya izo karoti, umuntu ashobora gufata umutobe yakamuye muri karoti akawusiga mu maso nyuma akaza gukaraba. Ibyo bituma uruhu ruhora ruhehereye kandi rutoshye.
4. Karoti zirinda indwara z’umutima
Ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo byo kurwanya indwara z’umutima (Centers for Disease Control and Prevention), bwagaragaje ko indwara z’umutima zari ku isonga mu guhitana abantu muri Amerika mu 2010. Kurya karoti bigabanya ibyago byo kurwara izo ndwara. Ubundi bushakashatsi bwakorewe mu Buholandi bukamara imyaka 10, bukorerwa ku bantu 20.000 (abagabo n’abagore), bwagaragaje ko abanywa nibura igice cy’igikombe cy’umutobe wa karoti bafite ibyago bikeya cyane byo kurwara indwara z’umutima.
5. Karoti zikumira indwara ya kanseri
Karoti zifitemo ibyitwa ‘antioxidants” bigabanya ibyago byo kurwara kanseri zimwe na zimwe. Karoti kandi ifite ‘beta-carotene’, ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko umuntu urya ibyo kurya birimo ‘beta-carotene’ kenshi, bimurinda kanseri y’urura runini.
Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko abantu banywa itabi, bakaba batarya karoti bafite ibyago byo kurwara kanseri y’ibihaha ku rwego rwikubye gatatu ugereranyije n’abarinywa ariko barya karoti nibura rimwe mu cyumweru.
6.Karoti ifasha mu gusohora imyanda mu mubiri
Ikindi cyiza cyo kurya karoti ni uko isohora imyanda mu mubiri w’umuntu. Karoti zizwiho kugabanya ibinure bibi mu mubiri w’umuntu n’andi matembabuzi aba mu mwijima, iyo ibyo bivuyemo bituma umwijima ukora neza, bityo umubiri wose ukamererwa neza.
7.Karoti zikungahaye kuri ‘Fiber’
Fiber ni ikintu cy’ingenzi mu kugabanya umuvuduko w’amaraso n’ibinure bibi bijya mu maraso . Fiber kandi ifasha mu igogora no mu mikorere myiza y’amara, ikabuza isukari kwiyongera mu maraso.
8. Karoti igabanya ibyago byo kurwara kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagabo (Prostate Cancer)
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yitwa ‘University of York’ bwagaragaje ko vitamine A na ‘retinoic acid’ biboneka muri karoti, byagabanya ibyago byo kurwara kanseri ku bagabo. Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’ishuri ryitwa ‘Harvard School of Public Health’, bwagaragaje ko abagabo bakunda kurya ibiribwa bikungahaye kuri ‘beta-caroten’ (nka karoti n’ibijumba), baba bigabanyiriza ibyago byo kurwara iyo kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagabo.
9. Karoti zigabanya ibyago byo guturika imitsi yo mu mutwe
Ubundi bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya ‘Harvard University\ku bagore 90.000 b’abaforomo, bukorwa mu gihe cy’imyaka umunani, bwagaragaje ko abarya karoti nibura gatanu mu cyumweru bagabanya ibyago byo guturika imitsi ho 2/3 ugereranije n’abazirya rimwe cyangwa batanazirya na rimwe mu kwezi. Bigaragara ko beta-carotene iba muri karoti, ifasha n’imitsi gukora neza.
10. Karoti zongera ubudahangarwa bw’umubiri
Vitamine ziboneka muri karoti zongera ubudahngarwa bw’umubiri. Iyo umubiri w’umuntu ufite ubudahngarwa bumeze neza, ushobora guhangana n’indwara zitandukanye.
11. Karoti zikungahaye ku butare bwa ‘Potassium’
Igikombe kimwe cy’umutobe wa karoti mbisi, kiba kirimo hafi mirigarama 400 ya potassium.Iyo Potassium ifasha umutima gukora neza, ukanatera ku rugero rukwiriye.
12. Karoti ni nziza ku buzima bw’amagufa
Kubera ukuntu karoti zikungahaye kuri vitamine A ndetse no ku butare bwa ‘phosphore’, ibyo bituma amagufa n’amenyo y’umuntu ukunda kurya karoti bikomera.