Menya akamaro gakomeye ko kurya ibigori byokeje
Burya kurya ikigori cyokeje bifite akamaro gakomeye ku mubiri wacu ,abantu benshi ntibazi ibanga ryo kurya ikigori cyokeje abenshi babirya kubera biryoha cyangwa na’abandi babirya ariko burya kubura ikigore cyokeje ku mafunguru ni ukunyagwa zigahera.
Abantu benshi rwose ntibazi akamaro ko kurya ikigori cyokeje ariko burya buretse kunurira kwacyo ,gifite n’akamaro gakomeye ku mubiri wacu.
Kamwe mu kamaro ko kurya ikigoro cyokeje
1.Ikigori cyokeje gikungahaye ku ntungamubiri ya Folic Acid
Folic acid ni ingenzi cyane ku mugore utwite kuko ifasha mu iremwa ry’ubwonko bw’umwana uri mu nda ndetse ikanongerera umubiri wacu amaraso
Nanone folic acid ifasha umubiri kwivura inkorora na bumwe mu burwayi butandukanye bworoheje ,folic acid si ingenzi cyane ku bakuru gusa ahubwo no kubana ibafasha gukura neza mu gihagararo no mu bwenge.
2.Ikigori cyokeje gikungahaye kuri fiber zifasha mu igogorwa
Burya kurya ikigori cyokeje ,iba uhaye amara yawe gukora neza umurimo wo kugogora no gusya ibyo turya neza ,fiber ziboneka mu bigori zikaba ari nziza cyane ku migendekere myiza y’igogorwa ndetse no kuba intungamubiri zakwirakwira mu mubiri hose
3.Ikigori cyokeje gitanga ibivumbikisho mu mubiri bitanga imbaraga ndetse bikanarinda umubiri kunanirwa
Ikigo cyokeje kifitemo ubwoko bw’amasukari afasha umubiri kubona imbaraga ndetse ukanabasha gukora igihe kirekire utananirwa
Muri rusange ibigori ni ibinyqmafufu byifitemo amafu akungahaye ku bitera imbaraga ,ikigori ni isoko nziza y’ibitera imbaraga cyaba icyokeje ,igitetswe mu nkono cyangwa icyakozwemo ifu cyangwa kikaribwa ari impungure.
4.Guhekenya ikigor cyokeje bisukura bikanakomeza amenyo
Burya guhekenya ikigori cyokeje bituma amenyo akomera kandi uko ubihekenya ,agace kazanywe n’imyanda kakwiyomeka ku menyo kagenda kavaho hanyuma umuntu akagira amenyo akumeye kandi afite isuku
Nanoe ikigori cyokeje gishobora ku kubera umuganga mwiza w’amenyo kigusuzuma ukamenya iryinyo rirwaye cyangwa ryacukutse ,kubera ko iyo ugikocoje iryinyo rifite ikibazo rihita rikurya ,akenshi ugasanga wari utanabizi.
5.Ikigori cyokeje cyifitemo intungamubiri zirinda amaso
Ikigori cyifitemo intungamubiri na vitamini zituma kigira uruhare mu kurinda amaso ndetse no gutuma agira ubuzima bwiza.
Kubona neza ni ingenzi kandi bituma isi ikuryohera ,ikakubera nziza ,burya nurya ikigori uzaba usigasira ,unarinda amaso yawe.
6.IKigori cyokeje kirnda ubusaza
Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya ikigori cyokeje boituma nyiri ukukirya agira uruhu rwiza ,rworoshye kandi rukeye ,bikaba biterwa n’intungamuburi tugisangamo
Indi nkuru wasoma