AmakuruImyidagaduro

Meghan Markle n’umugabo we Harry batangaje aho umwana wabo yavukiye

Igikomangoma cy’Ubwongeleza Prince Harry n’umugore we Meghan Markle bamaze gutangariza abakunzi babo ko bibarutse umwana wabo w’imfura wari umaze igihe ategerejwe cyane bitewe n’amakuru yagiye asakara mbere y’uko avuka.

Aba bombi babinyujije ku rubuga rwa Instagram batangaje ko bibarutse umwana w’Umuhungu ufite ubuzima buzira umuze.

 Nyuma y’uko Ababyeyi b’uyu mwana bari bagize ibanga aho yavukiye, bamaze gutangaza ko uyu mwana yavukiye mu bitaro byo mu Mujyi wa London bizwi nka London Hospital.

Uyu mwana wavutse mu gitondo cyo kuwa 1 Taliki ya 6 Gicurasi 2019, yiyongeye ku bandi buzukuru 7 b’umwamikazi w’Ubwongeleza Elizabeth II, uyu mwana yavutse afite ibiro birenga bitatu nk’uko ababyeyi be babitangaje.

.Bakomeje bashimira rubanda bari bategerezanyije amatsiko menshi kandi batahwemye kubashyigikira muri ibi bihe byihariye by’ubuzima bwabo.

Uyu mwana yavutse mu gihe mu minsi yashize, hatangajwe amakuru avuga ko Meghan Markle atazemera kubyazwa n’abaganga b’abagabo b’ibwami, aho yifuzaga ko azabyarira mu mazi k’uko aribyo yumvaga bizamufasha kutababara cyane.

Meghan Markle w’imyaka 37, wahoze ari umukinnyi wa filime, yakunze kuvugwaho udushya tudasanzwe mu bikomerezwa biyobora u Bwongereza.

Ababyeyi b’uyu mwana batangaje ko ibindi byerekeranye n’ivuka rye bazagenda babitangaza mu gihe kiri imbere. Uyu muryango uzavuga byinshi ku ivuka ry’umwana wabo yamaze kuvuka, bitandukanye n’ibindi bikomangoma byo mu Bwongereza.

Ikinyamakuru The Mirror kivuga ko Meghan n’umugabo we babanje guhisha ivuka ry’uyu mwana babitewe no kwirinda ko amafoto y’umwana wabo yazajya hanze hakiri kare, kuko iyo igikomangoma cyavutse ba gafotozi bakora iyo bwabaga bakabona amafoto ye akiri mu bitaro.

Imfira ya Meghan Markle na Harry yavukiye mu bitaro byo mu Mujyi wa London
Twitter
WhatsApp
FbMessenger