AmakuruAmakuru ashushye

Meddy yizejwe kuzahabwa abapolisi bamucungira umutekano nagera i Burundi

Nyuma y’ubutumwa bwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko Meddy nagera i Burundi azomeswa (azicwa), kuri ubu abateguye ibitaramo bya Meddy batangaza ko azahabwa abapolisi bamucungira umutekana muri ibi bitaramo.

Meddy nawe yari afite impungenge ku mutekano we igihe yaba ageze  i Burundi, si Meddy wenyine kuko na  Bruce Melodie nawe wari ufite ibitaramo bya noheli i Burundi nabyo bishobora gusubikwa kubw;umutekano we.

Bizimana Paulin, ukuriye ikigo cyitwa Crystal Events cyatumiye Meddy , mukiganiro yagiranye na igihe yatangaje ko bamaze kuganira na Meddy bamumara impungenge dore ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Bujumbura bwemeye ko azahabwa abapolisi bamurinda.

Yagize “Yari yagize ubwoba kuko abantu bamuhamagaraga ni benshi, Twakoranye inama n’abashinzwe umutekano, ubuyobozi bw’umujyi wa Bujumbura, batubwiye ko nta kibazo na kimwe, bazaducungira umutekano, bazaduha abapolisi, bamucungira umutekano.”

Bizimana Paulin yemeza ko Meddy yabemereye ko azaza mu gitaramo bamutumiyemo i Burundi gusa ngo batereje ko agera mu Rwanda bakanoza gahunda zabo neza.

Biteganyijwe ko Meddy azagera i Burundi ku wa 27 Ukuboza, nyuma y’ibitaramo bibiri ahafite azahita agaruka i Kigali aho azaririmba mu gitaramo cyo gutangira umwaka wa 2019 cya East African Party.

Meddy yijejwe ko azacungirwa umutekano mu buryo budasanzwe nagera i Burundi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger