Meddy yavuze ku bigayitse byamubayeho mu gitaramo yahuriyemo na NE-YO muri Kigali Arena
Abantu bari bitabiriye igitaramo cyo Kwita Izina cyahurije hamwe abahanzi nka Meddy, Riderman, Bruce Melody na Charly na Nina ndetse na NE-YO wari waturutse muri Amerika batunguwe ndetse bamwe bababazwa n’uburyo Meddy yavanwe ku rubyiniro atarangije kuririmba.
Meddy ni umwe mu bahanzi bari bitezwe cyane muri iki gitaramo, yavanwe kurubyiniro aririmbye indirimbo ze eshatu gusa ahita ava ku rubyiniro mu buryo bwatunguranye abafana be ntibasobanurirwa impamvu agiye batanyuzwe.
Ku mbuga nkoranyambaga baganiraga kuri uyu muhanzi bavuga ko yasuzuguwe bityo ko bitari bikwiye, icyakora na Meddy byaramubabaje kuko ibyo yari yateguriye abakunzi be atabigaragaje byose.
Meddy wanagaragaye mu byamamare byise amazina abana b’ingagi aho uwe yamwise ‘Inkoramutima’, yasabye imbabazi abafana be avuga ko ibyabaye byari birenze ubushobozi bwe ntacyo yari kubikoraho.
Yagize ati” Nshaka gufatirana aya mahirwe nkashimira buri umwe waje akatwereka urukundo akanadushyigikira muri Kigali Arena mu Kwita Izina Concert.”
Yakomeje agira ati” Ariko ndashaka no gusaba imbabazi zo kuba nararirimbye igihe gito bitewe n’uko ibyabaye byari birenze ubushobozi bwanjye, sibyo nari nateguye. Numvuga amajwi yanyu mu cyumba aho nari ndi muhamagara izina ryanjye. Nashakaga kuririmba buri ndirimbo nabateguriye. Murakoze ku bwo kunyumva, murakoze ku bw’urukundo rwanyu rudashira.”
Yijeje abafana be ko azagaruka kubataramira muri Kigali Arena cyane ko Kigali ari ho iwabo.
Amakuru avuga ko abateguye iki gitaramo ari bo babaye intandaro yo kuvana Meddy ku rubyiniro kuko bakerewe gutangira igitaramo bigatuma Meddy ahamagarwa mu gihe cyari cyateganyirijwe NE-YO kuri gahunda y’igitaramo.
Abayoboye igitaramo bahamagaye Meddy ngo aze ku rubyiniro ku isaha ya saa yine n’iminota 40. Byari biteganyijwe ko igitaramo gitangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ntabwo ariko byaje kugenda kuko umuhanzi wa mbere yagiye ku rubyiniro ku isaha ya saa tatu.
Ubundi ngo Meddy byari biteganyijwe ko agomba kujya ku rubyiniro ku isaha ya saa tatu agakora igihe kingana n’isaha saa yine abazanye na Ne-Yo bagatangira kubaka indi Stage y’uyu muhanzi.
Meddy agitangira kuririmba abo kwa Ne-yo basabye ko habaho kubahiriza igihe nkuko babyumvikanye mu masezerano kugirango umuhanzi wabo aririmbire ku isaha.
Manager wa Ne-yo yabwiye abateguye iki gitaramo barimo Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), Rwanda Convention Bureau (RCB) na EAP ko ibyo nibidakorwa umuhanzi wabo atararirimba kuko bo bubaha cyane ibiri mu masezerano.
Izindi mpamvu batangaga bavugaga ko ashaka kuririmba hakiri kare nkuko babisezeranye kuko mu gitondo yari afite urugendo rwo gusubira muri Amerika.