Meddy yavuze ko azakora ibitaramo byo kuzenguruka u Rwanda(inkuru n’amafoto mu kiganiro n’itangazamakuru)
Nyuma yo gukandagira mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi, Meddy utegerejwe mu gitaramo cya Beer Fest 2017 yavuze ko azamara igihe cy’ibyumweru bitatu, akazakora ibitaramo mu mijyi itandukanye y’u Rwanda yiyereka abakunzi be.
Uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuva muri Amerika, aho yavuze ko hari byinshi ahishiye abanyarwanda birimo no kuzenguruka mu ntara zose z’igihugu yiyereka abafana be n’abakunzi ba muzika nyarwanda.
Yavuze ko kugeza ubu ataravugana neza n’abateguye ibi bitaramo byo kuzenguruka igihugu gusa avuga ko mu gihe kir’imbere abantu bazamenya uko iby’ibi bitaramo bihagaze, yavuze mu byumweru bitatu azamara mu Rwanda hari byinshi bijyanye na muzika azakora.
Meddy wari wasazwe n’ibyishimo yabwiye itangazamakuru ko adashobora kuvuga ukuntu yiyumva kubera ibyishimo, ati” Umutima wanjye ndumva uremerewe n’ibyishimo sinjye uzabona umunsi ugeze ngo ntaramire abakunzi banjye.”
Abateguye iki gitaramo cya Mutzig Beer Fest 2017 bavuze ko bahisemo kuzana Meddy muri iki gitaramo kubera ko ari umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye kandi bafite ibihangano byiza , bizeza itangazamakuru ko nibabona undi munyamuziki ufite ibihangano binyura benshi w’Umunyarwanda , umwaka utaha nta mpamvu yo kuzazana umunyamahanga.
Ati”Murabizi ko umwaka ushize twari twatumiye Wizkid wo muri Nigeria ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bafite igitinyiro ku Isi, rero ubu twahisemo kuzana umunyarwanda “Meddy” kuko hari ikintu gikomeye tubona amaze kugeraho, umwaka utaha nitubona undi munyarwanda ufite ibihangano byiza nabwo tuzongera dukorane n’umuhanzi wo mu Rwanda nta kibazo.”
Muri iki kiganiro Meddy yagarutse ku ndirimbo yagombaga gukorana na Sauti Sol ndetse na Christopher , avuga ko kuba izi ndirimbo zitarakozwe ari ukubera kubura igihe.
Ati” Murabizi gukorana indirimbo n’umuntu mutari kumwe biragora rero icyagiye kiba ikibazo ni uguhuza umwanya no gupanga gahunda ihamye, buriya gukorana n’umuntu muri kumwe muri studio nibyo byiza.”
Uyu muhanzi yagarutse kubivugwa by’uko Press One yaba yarasenyutse avuga ko atari byo ahubwo ari ukubera ko buri wese yashatse kuba yakora ku giti cye ngo azamure urwego rw’umuziki we mu buryo bwihariye ndetse anabone inyungu zisumbuye.
Abantu bavugaga ko iyi nzu itunganya umuziki ikoreramo Lick Lick, yaba yarasenyutse bashingiye ku kuba abahanzi bakoregamo basigaye bashyira indirimbo zabo kumachannel yabo ya Youtube mu cyimbo cyo gukoresha iya Press One.
Meddy yatumiwe mu gitaramo cya ‘Mutziig Beer Fest’ kizaba kuwa 2 nzeri 2017 i Nyamata muri Golden Tulip Hotel, iki gitaramo ajemo umwaka ushize cyari cyatumiwemo umuhanzi w’igihangange muri Nigeria ‘Wizkid’, cyabereye ahitwa Rugende mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Indi nkuru bijyanye: Umuhanzi Meddy ageze mu Rwanda avuga ko yishimye cyane (Amafoto)
Written by Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS