Meddy yateye utwatsi ibyo gusaba imbabazi umuryango wa Canjo w’i Burundi
Meddy wagarutse mu Rwanda, mu minsi yashize humvikanye amakuru yavugaga ko ashobora kujyanwa mu nkiko ndetse agacibwa amafaranga n’umuryango wa nyakwigendera Canjo Hamisi aryozwa indirimbo yasubiyemo mu gitaramo yakoze kuwa 2 Nzeri 2017.
Uyu muhanzi yaririmbye iyi ndirimbo yitwa Nta cyica nk’irungu, mu gitaramo cya Mutziig Beer cyabereye muri Golden Tulip Hotel i Nyamata, nyuma y’iki gitamo Cedrick Bangy uhagarariye ishyirahamwe ry’abahanzi b’i Burundi yavuze ko Meddy atari akwiye gukosa kariya kageni ndetse anemeza ko bagiye kujya mu nkiko mu gihe Meddy adasabye imbabazi.
Uyu mugabo uhagarariye ishyirahamwe ry’abahanzi b’i Burundi riharanira impinduka UAC [Union des Artistes pour le Changement]. Yatangaje ko gukoresha indirimbo y’uyu muhanzi w’umunyabigwi wamenyakanye mu Burundi, akayikoresha mu nyungu ze bwite ndetse no mu gitaramo yakoze akishyuza bitemewe n’amategeko.
Yagize ati”Twabonye umuhanzi wo mu Rwanda witwa Meddy yarasubiyemo indirimbo y’umuhanzi wo hambere wacu witwa Canjo Hamisi, indirimbo yitwa nta cyica nk’irungu. Meddy ashobora kuba yarabikoze atazi ko yagize nabi cyangwa anabizi.”
Yakomeje ati “Ubusanzwe Meddy aba i Burayi kandi uyu muhanzi nkeka azi ukuntu amategeko ajyanye n’uburenganzira bw’igihangano cy’umuntu aba akomeye, rero byaratangaje kubona yarubahutse indirimbo y’undi muhanzi kandi aziko kuririmba indirimbo y’undi yaba mu gitaramo, muri studio, muri Karaoke ndetse n’ahandi bisaba uburenganzira. Yaba atakiriho ukabusaba umuryango we[ibyo twe mu kirundi twita abasigwa.”
Arongera ati”Tugiye kujya mu nkiko zo mu Rwanda cyangwa izo mu Burundi cyane ko ibihugu byombi biri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bivuze ko umwana w’uwo muryango yaregera urukiko urwo ari rwo rwose rwo muri uyu muryango.”
Yasoje agira ati”Ku bijyanye n’umuryango wa Canjo Hamisi turi kuvugana, tugiye kuvugana n’umuryango we nibaduha uburenganzira tuzajya mu nkiko twavuze haruguru. Ariko niyo bataruduha twe tugiye kujya mu nkiko mu gihe Meddy atemeye gucabugufi agasaba imbabazi, akavuga icyatumye aririmba iriya ndirimbo imbere y’abantu nta burenganzira afite.”
Bangy yavuze ko ibyo Meddy yakwitwaza bijyanye n’uko yaba yararirimbye iyi ndirimbo kubera guha icyubahiro Canjo Hamisi atari byo kuko mu gihe yabikoze ashaka amafaranga agomba kubiryoza, avuga ko akunda imiririmbire ya Meddy gusa kuba amukunda bikaba bitamuha uburenganzira bwo gukora amakosa.
Meddy yahakanye ibyo gusaba imbabazi avuga ko ibyo yakoze nta kosa ririmo ndetse anashimangira ko nta mpamvu yo gusaba imbabazi.
Ati” Kuririmba indirimbo ntago byatuma njya mu nkiko kuko nabikoze mu buryo bwo guha icyubahiro uriya muhanzi, ikindi kiriya nticyari igitaramo cyo kwibuka Canjo Hamisi nabikoze kubera ko ari umuhanzi nemera kandi nkunda.”
Meddy avuga ko kuba yarakoze igitaramo akishyuza yarangiza akaririmba iyi ndirimbo ntagire icyo aha umuryango wa Canjo Hamisi we atabibona nk’ikibazo.
Ati”Ntago abantu baje baje kureba Canjo, rero ntiwavuga ngo kuko abantu bishyuye nanjye ngomba kwishyura Canjo cyangwa umuryango we kuko igitaramo ntago cyari icya Canjo cyangwa umuryango we. Impamvu nabonana n’umuryango we n’uko nkunda Canjo Hamisi ariko ntago ari uko nshaka kujya gusaba imbabazi z’uko naririmbye indirimbo ye, ibyo nakoze ntago byari ikosa ahubwo byari ukumwubahisha.”