Meddy yasubiye muri Amerika kwitabira ibirori by’isabukuru y’umukunzi we (+AMAFOTO)
Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard wamamaye cyane nka Meddy mu muziki n’ibindi bijyanye nawo yari amaze iminsi mu gihugu cya Tanzania aho yakoreraga imishinga itandukanye y’umuziki we yamaze gusubira muri Amerika aho yahise yitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi we.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram Meddy, yerekanye amashusho ari kumwe n’izindi nshuti zabo bari mu birori byo kwishimira isabukuru y’umukunzi we ukomoka muri Ethiopia ariko utuye muri Leta ya Texas muri Amerika. Amashusho yayakurikije amagambo agira ati “turatangiye, isabukuru ya Mimi.”
Sibyo gusa hari n’ahandi yerekanye amashusho arimo uyu mukunzi we n’abandi bari kubyina indirimbo ya Meddy shyashya yise “ AdiTop “ ndetse nahandi bicaye ku meza bari gusangira, yandika izina ry’uyu mukobwa undi ashyiraho akarabo nk’ikimenyetso cy’urukundo.
Ku wa 22 Ukuboza 2018 Meddy afite igitaramo azakorera i Montreal muri Canada, mbere y’uko ataramira i Burundi ku wa 29 Ukuboza no mu Rwanda ku wa 01 Mutarama 2019
Iby’urukundo rwa Meddy na Mehfira uzwi nka Mimi ku mbugankoranyambaga byatangiye kuvuga nyuma y’amafoto yagiye ahagaragara ubwo bari bari mubiruhuko muri Mexique ndetse biza kugaragara ko ari we mukobwa Meddy yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye “Ntawamusimbura” yasohotse mu 2017.
Kuri ubu nubwo biba gake cyane aba bombi ntibatinya kugaragaza amaranga mutima yabo ku mbuga nkoranyambaga bakoresha aho umwe ashyiraho ifoto y’undi n’amagambo yurukundo ayiherekeza kuri status zabo.