AmakuruImyidagaduro

Meddy yashenguwe n’inkuru y’urupfu rwa Akeza Elisie

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo inkuru mbi yageze kuri benshi y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka itanu byavugwaga ko yaguye mu kidomoro cyarimo litiro 200 z’amazi. Abatabaye bagasanga yapfuye.

Uyu mwana w’umukobwa Akeza Elisie Rutiyomba yaguye kwa  Se wabanaga na Mukase[w’uyu mwana] mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro.

Iyi ni inkuru yababaje benshi mu banyarwanda bagiye bagerageza kugira icyo bavuga kurupfu rw’uyu mwana.

Umuhanzi Meddy (Ngabo Médard Jobert niyo mazina ye) ari mu byamamare bimaze kugaragaza umubabaro byatewe n’urupfu rw’umwana w’imyaka itanu witwa Akeza Elisie Rutiyomba .

Meddy abinyujije ku rubuga rwa Twiter yanditse agira ati: “ Mbega inkuru inshenguye umutima”.

Aya magambo Meddy yari aherekeje ifoto y’uriya mwana wapfuye mu Cyumweru gishize akaba yarashyinguwe kuri uyu wa Kabiri taliki 18, Mutarama, 2022.

Kugeza ubu ubugenzacyaha butangaza ko iperereza buherutse gukora binyuze muri tekiniki abagenzacyaha bita ‘Crime Scene reconstruction’ basanze hari  ‘impamvu zikomeye’ zituma hakekwa ‘abantu babiri’ ko ari bo bashobora kuba bafite uruhare mu rupfu rw’uwo mwana.

Abo bantu bafashwe ni Mukase w’uriya mwana  n’umukozi wakoreraga muri ruriya rugo. bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uriya mwana bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kanombe. Ubu bakaba bafungiye Kanome RIB Post. Kugeza n’ubu iperereza rikaba rikomeje.

Ubutumwa bwa Meddy
Meddy ari mu byamamare bimaze kugaragaza umubabaro byatewe n’urupfu rw’umwana w’imyaka itanu witwa Akeza Elisie Rutiyomba 
Akeza Elisie Rutiyomba 
Twitter
WhatsApp
FbMessenger