Meddy yamaze amatsiko abategereje indirimbo ye na Igisupusupu
Meddy uri mu bahanzi bagomba kuririmba mu gitaramo cyo Kwita Izina kizabera muri Kigali Arena tariki ya 7 Nzeri 2019 yavuze ko yatangiye umushinga wo gukorana indirimbo na Nsengiyumva Francois uri kwamamara nka Igisupusupu muri iyi minsi.
Mu minsi ishize nibwo Ngabo Meddy ukora umuziki nyarwanda ariko akaba aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko akunda umuziki wa Nsengiyumva ndetse ko yifuza kuvugana n’abareberera inyungu ze muri muzika ku buryo bakorana indirimbo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyagarukaga ku bijyanye n’aho imyiteguro y’igitaramo cyo Kwita izina igeze, Meddy yabajijwe aho umushinga we wo gukorana indirimbo na Nsengiyumva Francois ugeze maze avuga ko yamaze kuvugana na Alain Muku usanzwe areberera inyungu za Nsengiyumva bityo bakaba biteguye gukorana indirimbo mu gihe ibiganiro byagenda neza.
“Nsengiyumva ni umuhanzi mwiza by’umwihariko ukora umuziki gakondo muri buriya buryo, nifuje gukorana indirimbo na we, natangiye kuganira na Alain Muku, yarabyemeye ariko hari ibyo tukiganiraho, mu gihe byaba bigenze neza indirimbo tuzayikora kandi muzayibona, sinavuga amatariki ya nyayo izasohokeraho ariko ishobora gusohoka vuba cyangwa igatindaho gato.” Niko Meddy yavuze.
Meddy yanakomeje avuga ku ndirimbo bivugwa ko yakoranye n’abahanzi bo muri Tanzania by’umwihariko abakorera muri WASAFI ya Diamond , Souti Sol na Christophe ariko ntizisohoke.
Yavuze ko biterwa no kunanirwa guhuza gahunda hagati ye n’abo bakoranye indirimbo kubera impamvu zigiye zitandukanye, yijeje abantu ko izi ndirimbo zihari ndetse ko zizajya hanze abantu bakazibona.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B, Ne-Yo, abahanzi nyarwanda nyarwanda Meddy, Riderman, Bruce Melody na Charly na Nina nibo bazaririmba mu gitaramo kizaba nyuma y’umuhango wo Kwita Izina.
Ni igitaramo giteganyijwe kubera muri Kigali Arena ku wa 7 Nzeri 2019. Guhera saa kumi n’imwe aho itike yo kwinjira ihera ku 50 000 Frw, 25 000 Frw, 10 000 Frw na 3000 Frw ku banyeshuri.
Abagize itsinda rya Dream Team DJS barimo DJ Miller, Marnaud na Toyxxk nibo bazavanga imiziki muri iki gitaramo.
Meddy yavuzeko iki gitaramo ari intambwe ikomeye ku bahanzi bazagihuriramo, ko biteguye kwerekana ibyiza kandi byinshi.
Ati “Ni intambwe ikomeye ku bahanzi kandi nibwo bwa mbere hagiye kuba igitaramo nka kiriya ku rubyiniro nka ruriya, niho tugiye gutangirira kujya dukorera ibitaramo bikomeye nka biriya muri Arena. Twiteguye kubereka ibyiza kandi byinshi.”
Ku bijyanye n’uko Meddy yaje mu Rwanda bucece abantu ntibabimenye, yavuzeko ko byatewe n’impamvu z’amasezerano afitanye n’abamutumiye.
Kizaba ari igitaramo cya Live kuko abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo bari mu Rwanda bari mu myiteguro, NE-YO azazana n’itsinda ry’abantu 15 bazamufasha na Meddy azaba afite ababyinnnyi bazamufasha gushimisha abakunzi be.
Bruce Melodie we yavuze ko yiteguye neza ndetse ko niba hari ibyo yakwigira kuri NE-YO azaba ari umwanya mwiza.
Meddy yavuze ko we na bagenzi be bashaka kwereka abakunzi b’umuziki umuziki unyuze amatwi ku buryo bazishima.
Ati “Imyiteguro igeze kure. Mfite itsinda rizamfasha ku rubyiniro ricuranga, ababyinnyi barahari. Dushaka gusogongeza abantu ko ibyo turirimba atari biriya gusa bumva kuko akenshi baba bazi ndirimbo mu buryo bumwe nkanabyina ibintu bimwe ariko nshaka kubereka impande nyinshi za Meddy.”
Riderman we yavuze ko bambariye gutaramira abanyarwanda no kwishimana na RDB ku isabukuru izaba yizihiza y’imyaka 15 ishize habaho igikorwa cyo Kwita Izina ingagi.
Amatike ari kugurishirizwa kuri Jumia, Chomad, RDB Gishushu, Kigali na Bourbon Coffee Shops ya Nyarutarama, KCT na UTC. Abantu bose basabwa kuzaza kare kugira ngo hatazaba umubyigano cyangwa se bamwe bagasanga imyanya yashize.