AmakuruImyidagaduro

Meddy yahishyuye imvune yahuye na zo kugira yigarurire umutima w’umugore we Mimi

Umuhanzi Ngabo Medard wamenyekanye cyane ku izina rya Meddy yatangiye gutambutsa inkuru y’urukundo rwe n’umugore we Mimi Mehfira bamaze imyaka 5 bakundana ndetse bakaba baheruka no kurushinga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa You Tube,Meddy yatangiye inkuru y’uruhererekane yise ‘M&M love story’ azavugiramo ibijyanye n’inzira y’urukundo rwe n’umugore we Mimi baheruka kurushinga

Ku ikubitiro,Meddy yahishuye uko yamaze umwaka wose yarabuze amahoro ku bwo kwifuza ko Mimi yajya mu mashusho y’indirimbo ye ‘Ntawamusimbura’ ariko undi yaramubereye ibamba ahubwo akifuza kumufasha kubona undi.

Meddy yagize ati “Nahuye na Mimi mu myaka itanu ishize,byantwaye umwaka kugira ngo mwemeze kujya mu mashusho y’indirimbo yanjye. Byari bitangaje cyane kuko n’unkorera amashusho yatangiye kurambirwa.

Twaraganiriye ambwira ko adashobora kujya muri Videwo ariko yamfasha kubona undi wabikora.”

Yakomeje ati “Uku ni ukuri, umutima wanjye wambwiraga ko Mimi ari we ugomba kugaragara muri iyi ndirimbo. Byageze ku rwego rw’uko uwari kuyikora yambajije niba nshaka ko indirimbo ikorwa cyangwa nshaka kwivuganira n’umukobwa.”

Meddy yavuze ko yatangiye yoherereza uyu mukobwa ubutumwa uyu mukobwa amusuhuza ariko kubera ko yahoraga mu kazi akagera mu rugo ananiwe bitamworoheraga kumutereta bituma ahitamo gutegereza.

Muri iki kiganiro Meddy yavuze ko ku nshuro yeya mbere yagize isoni imbere ya camera mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ‘Ntawamusimbura’.

Meddy yavuze ko yaje gutumira Mimi ngo basangire nyuma yo gukorana iyi ndirimbo ndetse aho niho yatangiye kumutereta.

Meddy ati “Bwa mbere dusohokana naramutumiye ngo dusangire, wenda ntiyari azi ko ndi kumutereta ariko njye nari natangiye gutereta. Nari nzi icyo nshaka.”

Meddy yavuze ko batangiye kuba inshuti cyane ndetse ko urukundo rwabo rwatangiye gukura anashimangira ko uyu mukobwa kuva bahura n’uyu munsi ari mwiza cyane.

Kuwa 22 Kanama 2021 nibwo Meddy na Mimi bakoze ubukwe bw’igitangaza bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye bizwi hano mu Rwanda ndetse amashusho y’ubukwe bwabo yagiye mu ndirimbo y’uyu muhanzi ikunzwe cyane “My Vow”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger