AmakuruImyidagaduro

Meddy yahishuye inzira yanyuzemo ngo agere kuri Diamond Platnumz

Ngabo Médard Jobert,uzwi cyane nka Meddy mu muziki amaze iminsi itari mike mu gihugu cya Tanzania aho bivugwa ko hari ibikorwa bya muzika yagiye gukorerayo we n’abahanzi baho bafatwa nkabateye imbere cyane mu muziki waka karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Meddy yageze muri Tanzania avuye mu gihugu cya Kenya aho yakoreye ibitaramo. Nkuko yabitangarije Bongo 5 uyu muhanzi nyarwanda avuga ko kugira ngo agere kuri Diamond Platnumz byamusabye kubanza kuvugana n’abashinzwe inyungu n’ibikorwa bya Diamond igihe bari muri Amerika  i Texas mu bikorwa by’akazi, ibi Meddy ngo byaramworoheye cyane ku buryo yinjiye muri Wasafi aza yisanga.

Mu cyumweru gishize Meddy yari kumwe na AY,umwe mu baraperi bafite ibigwi bikomeye muri Tanzania. Gusa benshi bibajije impamvu uyu Meddy atahuye na Ali Kiba umuhanzi asanzwe akunda gusa Meddy yasubije ko nta nimero za Ali kiba yari afite ntaburyo yari kubona bwo kumugeraho.

Meddy yatangaje ko hari bamwe mu bahanzi yifuza kuzakorana nabo bo muri Tanzania, muri bo harimo Diamond Platnumz, Vanessa Mdee, Rayvanny, Ben Pol, Harmonize, Ali Kiba n’abandi batandukanye.

Mu minsi mike iri imbere Meddy afite igitaramo mu gihugu cy’u Burundi, umwe mu bahanzi bo muri icyo gihugu yamaze kugera muri Tanzania aho afite gahunda yo kureba uko yakorana indirimbo na Meddy ikazasohoka mbere y’icyo gitaramo cy’i Burundi.

Meddy muri iyi minsi afite ibitaramo byinshi bitandukanye hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki we dore ko avuga ko ariko kazi ke  akora i Texas nkuko yabitangaje,

“Nkora umuziki, n’ubu nditegura igitaramo nzakorera i Burundi, nyuma y’aho nzajya Canada, mpafite ibitaramo biriri muri Ottawa na Toronto, mperutse kujya mu Bwongereza gukora ibitaramo..”

Meddy mu minsi ishije indirimbo ye shya  yise AdiTop iherutse kuzuza Miliyoni imwe y’abantu bamaze kuyireba nyuma y’ukwezi kumwe guse isohotse.

Meddy agera muri Tanzania yakiriwe na Romy Jons, mubyara wa Diamond
Meddy ari kumwe na AY umwe mubaraperi bubatse izina muri Tanzania no mu karere

.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger