Imyidagaduro

Meddy yahishuye ibyo yanywereye ku rubyiniro mu gitaramo cya Beer Fest bikibazwaho

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert[Meddy] yahishuye ko yanyweye amazi ashyushye ubwo yari rubyiniro rwa Mutzig  Beer Fest , igitaramo cyabaye  taliki ya 2 Nzeri 2017.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko abantu benshi bari bagize urujijo bakavuga ko ashobora kuba yari amayeri yo gusoma ku gahiye  akitwaza uducupa dukoreshwa mu buryo bwo kwitwaza abantu bari ku rugendo cyangwa ahandi hatuma bakenera kunywa amazi.

Uyu muhanzi yavuze ko mu cyumweru yari gukoreyemo igitaramo yabanje kugira ikibazo cyo gusarara kubera imyitozo myinshi yakoze yitoza kuzataramira abakunzi be akabaha umuziki mwiza kandi w’umwimerere nyuma y’imyaka 7 yari amaze muri Amerika.

Ati” Muri kiriya cyumweru nageze aho ndasarara ndetse ngira ubwoba ko nshobora kutazitabira igitaramo naje gufata umwanzuro wo kunywa amazi ashyushye kenshi ku munsi, ibi nkaba narabitangiye mbere y’uko umunsi w’igitaramo nyir’izina ugera kugira ngo mbashe kugorora  ijwi no kurwanya gusarara.”

Meddy yakomeje atangaza ko ikinyobwa yanywereye ku rubyiniro n’ubundi cyari amazi ashyushye yari asanzwe amenyereye, ngo ibi yabikoze mu buryo bwo kugorora ijwi no gukomeza kurinoza.

Meddy yongeye kuvuga  ko yishimira ko abantu bakimukunda nyuma y’igihe kirekire cyari gishize, yavuze ko bigaragazwa n’uburyo bitabiriye ari benshi n’ubwo igitaramo cyaberaga kure ya Kigali aboneraho gushimira abanyarwanda bose n’abakunzi be by’umwihariko.

Meddy kuri ubu uri mu Rwanda agiye gukora ibindi bitaramo bizenguruka igihugu yiyereka abafana be, uyu muhanzi azanyura mu ntara zitandukanye zo mu Rwanda aho azafatanya n’abandi bakomeye mu Rwanda bamamaza igikorwa gishya Airtel yazanye.

Biteganijwe ko muri ibibitaramo azakorera mu Rwanda harimo n’icyo azahuriramo na The Ben, aba bose bakaba batavugwaho rumwe n’abafana babo dore ko bamwe baba bemeza ko The Ben ari we muhanga abandi bakemeza ko Meddy  we yihariye maze rukabura gica.

Meddy aherutse gutangariza itangazamakuru ko atazi igihe nyakuri azamara mu Rwanda kuko hari imishinga myinshi afite ndetse akaba ateganya kuzakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda barimo Christopher ndetse akaba yakwambuka akajya muri Kenya kurangiza umushinga w’indirimbo ateganya gukorana n’itsinda rya Sauti Sol.

Mu gitaramo cya Mützig Beer Fest Meddy yacishagamo akanywa amazi ashyushye n’ubwo bamwe bari  bagize ngo n’ibindi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger