Meddy uri i Kigali yahishuye byinshi ku mukunzi we bazanye
Umuhanzi Meddy [Ngabo Medard] usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaje i Kigali azanye n’umukunzi we Mehfira Mimi, ategerejwe mu gitaramo gikomeye ku bunani.
Muri icyo gitaramo gikomeye cya East African Party gitegerejwe i Kigali ku wa 1 Mutarama 2019, Meddy azaba afatanyije n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda barimo umuraperi Riderman, Bruce Melodie, Buravan na Social Mula.
Mu kiganiro cyihariye Meddy yagiranye na ISIMBI dukesha iyi nkuru nyuma yo kugera i Kigali yavuze ko azanywe no kumenyekanisha icyo gitaramo ndetse by’umwihariko no kongera kubonana n’umuryango we ndetse n’abakunzi be bitwa Inkoramutima. Benshi bamaze kumenya ko yanazanye umukunzi we bwa mbere!
Yagize ati “Nari nkumbuye i Kigali cyane, [umukunzi wanjye] yahakunze cyane kubera ukuntu bamwakiriye, ngirango wenda asigaje gutembera akareba ibice by’u Rwanda byose.”
Yavuze ko ingendo amazemo iminsi yose zamugendekeye neza haba i Nairobi, Dar Es Salaam, Ottawa, Montreal ndetse no kuza i Kigali. Ngo ibyo yari yatekereje gukora muri iyo mijyi yose byamugendekeye neza.
Meddy yijeje abanyarwanda ko nubwo amaze igihe mu ngendo nyinshi ndetse zigikomeje akaba yagira n’umunaniro muri iki gihe, bagomba kwitega igitaramo gikomeye ku bunani kuko amaze igihe kinini yitegurana n’abacuranzi be ndetse n’ababyinnyi be.
Meddy yanavuze ko mbere yo kuza i Kigali yanyuze no muri Ethiopia, ku ivuko rya Mehfira Mimi bari mu munyenga w’urukundo.
Yavuze ko ubwo aheruka mu Rwanda abantu benshi bamubajije ku by’urukundo rwe na Mimi ariko ntatange igisubizo gihamye kuko ari bwo bari bari kubaka umubano wabo. Ati “Ubu bwo navuga ko bihamye noneho. Ni umukunzi wanjye.”
Ku bijyanye n’igihe bazakorera ubukwe Meddy yagize ati “Mu by’ukuri nanjye byari kuba byiza bimeze nk’uko bagenzi banjye bagiye babikora. Ariko buri wese agira igihe cye, imyaka igeze aho wenda umuntu agomba gufata icyemezo, ariko buriya nanjye igihe cyanjye kizagera.”